Musanze: Kuvuza umurwayi bibasaba kumuheka mu ngobyi kubera umuhanda wangiritse-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-05 07:20:46 Ubukungu

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kimonyi, bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuhanda wangiritse, bigakoma mu nkokora ubuhahirane ndetse n'ingendo ziwukorerwamo.

Uyu muhanda wangiritse bigasubiza inyuma iterambere ry'abawuturiye n'abagenderamo, ukora ku mirenge ya Kimonyi na Muko ariko ukaba womekeye ku muhanda Musanze-Rubavu.

Abaganiriye na BTN TV, batangaje ko kuva watangira kwangirika biasigaye bagorwa no kuwugenderamo cyane cyane mu gihe cy'imvura aho isayo n'ibyondo aba ari byinshi bigatuma ibinyabiziga byahacaga bisubika ingendo cyangwa abiyemeje kubihanyuza bigasaba kubisunika.

Ikindi kibazo kigarukwaho n'abaturage nuko uyu muhanda ukoreshwa n'abatari bake usa nk'uwafashe kunda bamwe, urugero nk'abawunyuzagamo ibicuruzwa runaka bijyanywe mu isoko cyangwa se mu mazu y'ubucuruzi.

Bati" Hambere, wasangaga bitworohera kuhanyuza amagare, moto ndetse n'imodoka none kuri ubu udafite abagusunikira cyane cyane mu gihe cy'imvura uhitamo kubireka ubundi ugategereza ko humuka. Nonese icyo gihe urugendo wakoraga mu gihe gito ntirukorwa mu masaha menshi?, hari abahitamo guca mu tuyira two mu mucyamo aho kugenda wikwetura ibyondo ku nkweto".

Aba baturage bifuza ko uyu muhanda washyinrwamo kaburimo bakomeje babwira BTN TV ko iyangirika ry'umuhanda rituma bagorwa cyane no kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kabere kuko babura uko batega imodoka hakifashishwa ingobyi ya Kinyarwanda bityo umurwayi akagezwa kwa muganga yanegekaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ntajya kure y'amakuru atangwa n'abaturage, aho nawe yemeza ko iki kibazo cy'umuhanda wangiritse ubuyobozi bukizi kandi hari gushakwa igisubizo cyacyo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA dore ko bacyandikiye ahubwo hategerejwe igihe ubusabe bwabo buzashyirirwa mu bikorwa.

Yagize ati" Ni Umuhanda koko ugoranye kuwugenderamo, ugora cyane ibinyabiziga byacu birimo Imbangukiragutabara ariko muhumure ikibazo kigiye kuvugutirwa umutima kuko twamaze kwandikira RTDA ngo idufashe kuwukora".

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru

Nirembere Gaston/BTN TV i Musanze

Related Post