Polisi y'u Rwanda yerekanye abakekwaho kwiba ibikoresho by'imiyoboro y’amashanyarazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-05 19:26:34 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, Nibwo Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), hamwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bamurikiye itangazamakuru abantu barindwi bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo no kwiba ibikoresho by'imiyoboro y’amashanyarazi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bakaba barimo abacuruzi baguraga ibikoresho by’amashanyarazi byibwe, ndetse bakanabicuruza.

Polisi yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo hagamijwe kubona inyungu z’umurengera mu buryo butemewe n’amategeko, biteza ingaruka zikomeye ku mutekano, imibereho myiza, impanuka zitunguranye, ndetse no guhungabanya ubuzima bw’abaturage. 

Polisi kandi, yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi byo kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi bifatwa nk'ibyaha bikomeye, kandi ko ubigaragayemo agomba guhanwa, inashishikariza Abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Abafashwe barimo abacuruzi baguraga, bakanacuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi byibwe. Bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.



Related Post