• Amakuru / POLITIKI


Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko abayobozi batatu mu rwego rw’ingufu muri icyo gihugu bamaze kwegura mu nshingano nyuma y’uko hatangiye iperereza ku bibazo by’imicungire itanoze y’ibikomoka kuri peteroli muri iki gihe byabaye iyanga bitewe n’intambara yo muri Iran.

Nk’uko byemejwe na Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yavuze ko abeguye ari Mohamed Liban, wari ukuriye inshami y’ibikomoka kuri peteroli mu Minsiteri y’Ingufu.

Heguye kandi Joe Sang, wari umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli ndetse na Kiptoo Bargoria wari ukuriye ikigo cya Leta gukora ubugenzuzi bw’ibijyanye n’ingufu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida rigaragaza ko abayobozi bashakaga gufatira abantu ku mikorere y’ibikomoka kuri peteroli aho bazamuye igiciro cyo kubitumiza kandi ibyo byagize n’uruhare mu kuzamura ibiciro ku masoko.

Riravuga riti “Ibyo byakozwe hagamijwe gufatirana izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi no kuba abantu baratekerezaga ko bizabura. Babyuririyeho bagaragaza ko ibikomoka kuri peteroli bigiye kuba bike ariko barenza mu by’ukuri uko byari bimeze.”

Ibyo byatumye ibikomoka kuri peteroli Kenya yari ikeneye mu buryo bwihutirwa muri iki gihe cy’intambara birangurwa ku mafaranga menshi.

Mu iperereza ririmo gukorwa hari kurebwa mu by’ukuri ibikomoka kuri peteroli byatumijwe, uburyo byasakajwe n’igiciro byacurujweho.

Abashinzwe iperereza muri Kenya kandi bagaragaje ko hari abandi bayobozi bamaze gutabwa muri yombi muri icyo kibazo gusa nta barashyikirizwa ubutabera.

Perezida Ruto yagaragaje ibyo bintu bidashobora kwihanganirwa kuko ari ugukoresha nabi amafaranga y’Abanya-Kenya mu nyungu za bamwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments