Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, ni bwo ikipe ya ZED FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri, yatangaje ko yasinyishije Rafael York wakinaga muri Gefle IF yo muri Suède.
Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe yo mu Misiri, aho uyu mukinnyi agaragara mu mashusho avuga ko yishimiye kuyerekezamo, akanagaragara mu mafoto ahabwa ikaze.
York yakinnye igihe kinini muri Suède, aho yanyuze mu makipe nka Sandvikens IF, IFK Värnamo na AFC Eskilstuna.
ZED FC uyu mukinnyi yerekejemo, ni ikipe idafite ibigwi bikomeye mu Misiri. Muri shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa 12 mu makipe 18, aho ifite amanota 14 mu mikino 11 imaze gukina.
Rafael York yamaze kwerekeza mu Misiri mu ikipe ya ZED FC
Ku rundi ruhande Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yamaze gusezera ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka n’igice.
Ni amakuru yamenyekanye bwa mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mukinnyi aho yagize ati" Nzakumbura buri umwe. Mwarakoze ku nshyigikira ndetse n’ibihe twagiranye. Ndifuriza ikipe gukomeza gutsinda.”
Biravugwa ko ashobora kuba yerekeje muri Afurika mu ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya.
Uyu mukinnyi yagiriye ibihe byiza muri Ukraine kuko muri uyu mwaka bakinnye amajonjora ya UEFA Europa League.
Icyo gihe, bari basoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 57.
Al Ahli Tripoli SC bivugwa ko yerekejemo isaznwe urimo mugenzi w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sportsni, ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Libya inagira abafana benshi cyane muri icyo gihugu.
Bizimana Djihad w’imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.
I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Bizimana asezera bagenzi be bakinanaga