?Ku wa 11 Gashyantare 2025, Ni bwo hamenyekanye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano.
Ni amakuru yatanzwe n'Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili aho rwagize ruti “Indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara.”
Ibinyamakuru birimo Anadolu Ajansi na IGIHE byagarutse kuri iyi nkuru, byanditse ko uru rwego rwafashe iki cyemezo mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba bitewe n’imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025.
Mu 2022, Leta ya RDC yahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yari ifitanye n’u Rwanda, ihagarika ingendo indege za sosiyete ya RwandAir zakoreraga muri RDC.
Mbere y’iki cyemezo cyafashwe muri Gicurasi 2022, indege za RwandAir zagwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, icya Lubumbashi n’icya Ndjili i Kinshasa.