Hari abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamashereka ,Akagari ka Nyakagarama, mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, bishyuza ingurane y'imitungo yabo yangijwe ubwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu, REG cyanyuzaga imiyoboro y'umuriro w'amashanyarazi mu mirima yabo mu myaka itatu ishize.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, bavuga ko imyaka igiye kurenga itanu banyujije imiyoboro y’amashanyarazi mu mirima yabo ikabangiririza imintungo bakizezwa guhabwa ingurane nyamara bagategereza bagaheba.
Bashingiye kungaruka z’ubukene bavuga ko ziri guterwa nuko imitungo yabagobokaga ubu itakiriho nyamara itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange, riteganya ko nubwo nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cyinyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, rinateganya ko icyo gikorwa, gikorwa ari uko nyirubutaka cyangwa nyiiribikorwa abanje kwishyurwa ingurane ikwiye ari naho bahera basaba ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu, REG gushyira mu bikorwa amasezerano babanje kugirana.
Bati" Imyaka ibaye itatu dutegereje amafaranga y'ingurane y'ibyacu byangijwe ubwo mu mirima yacu hanyuzwaga imiyoboro y'umuriro w'amashanyarazi. REG yari yatwijeje ko tushyurwa mu gihe gito bityo rero ikibazo cyacu gihabwe umurongo mu maguru mashya kuko byakabaye byarakozwe mu minsi 120".
Niyonkuru Benoit, Umuyobozi wa REG ishami rya Nyagatare usaba abaturage bafite ibi bibazo kubagana bagafashwa, ku murongo wa telefoni yatangarije Bplus TV ko iki kibazo batari bakizi ndetse ko akenshi na kenshi bikunda gutinda bitewe nuko haba hari abatujuje ibisabwa ngo babone kwishyurwa.
Agira ati" Ibi bubazo ni ubwa mbere tubyumvishe ariko ubwo tubimenye tugiye guhita tubikurikirana. Icyo dusaba abaturage bafite ibyo bibazo nuko batugana tukabafasha, akenshi usanga biterwa nuko haba hari abatujuje ibisabwa ntabyangombwa bafite".
Ibibazo nk'ibi bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, aho abaturage baba bataka gusiragizwa ku ngurane y'imitungo yabo iba yangijwe mu gihe hakwirakwizwa ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi, imihanda n'ibindi.
ITEGEKO N° 32/2015 RYO KUWA 11/06/2015 RYEREKEYE KWIMURA ABANTU KU MPAMVU Z’INYUNGU RUSANGE mu ngingo yaryo ya 36 ivuga ko Indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi Ijana na Makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.
Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho. Nyuma yo kwakira indishyi ikwiye, uwimurwa afite igihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) ngo abe yimutse.Icyakora, ku mirimo y’ubuhinzi ntiyemerewe guhinga ibihingwa birenza iminsi ijana na makumyabiri (120) mu murima we.
Jean Damascene IRADUKUNDA/ Bplus TV i Nyagatare