Abaturage bo mu mirenge itanu y'Akarere ka Nyagatare ari yo Rukomo, Gatunda, Mukama, Kiyombe na Katabagemu, bavuga ko banyotewe cyane no kubona aho batuye imihanda ya kaburimbo kuko byazamura iterambere ryaho.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV bavuze ko nubwo beza imyaka myinshi bakigorwa cyane no kugeza umusaruro w'ibyo bahinga ku masoko kubera ko imihanda basanzwe bakoresha yangiritse bityo bikabasaba kuyitundira ku mutwe.
Urugero ni aba baturage bo mu Murenge wa Rukomo baganiriye n'umunyamakuru wa Bplus TV, bavuze ko nk'umuhanda uva mu Murenge wa Nyagatare ukabahuza n'Umurenge wa Gatunda nko mu bihe by'imvura ubuhahirane bugenda biguruntege kuko usanga uba unyerera ndetse no mu bice bimwe byawo hagati haracukutsemo ibinogo. Ibyo bigatuma abafite ibinyabiziga babiparika mu rugo ndetse n'abagerageje kubihanyuza bikangirikira mu nzira.
Bati" Uyu muhanda wa Nyagatare uduhuza n'Umurenge wa Gatunda warangitse ku buryo bubabaje, yaba umunyamaguru, ufite ikinyabiziga ntaworohewe n'imiterere yawo. Iyo imvura iguye usanga buri wese yiganyira kuhanyura, ubwo rero urumva uburibwe umuntu aba afite mu gihe ashaka kujya kugurisha ku isoko ibyo yejeje".
Mu gahinda kenshi, bakomeza bavuga ko hari abaguze amagare yo kugenderaho ariko kubera imiterere mibi y'uyu muhanda, byatumye bamwe bayabika mu nzu none bikaba byarasubije inyuma iterambere ryabo.
Undi ati: “Aho umuhanda wa kaburimbo wageze haba hateye imbere, ubu kugirango tugere kuri kaburimbo bidusaba kwishyura moto amafaranga atari munsi ya 2,000 Frw. Urumva rero ko uwo muhanda w'umukara ugeze iwacu byakoroshya ingendo ndetse n'amafaranga twategeshaga yagabanuka, ikindi kandi n'ubuhahirane bwarushaho koroha dore ko n'imodoka dutega iza mu byiciro".
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen aganira na Bplus TV ku murongo wa telefoni, yavuze ko iki kibazo cy'imihanda yangiritse yo muri iyi mirenge bakizi ariko batigeze bakirengagiza kuko bagiye kubanza kubaka umuhanda Karama-Kiyombe na Rushaki uhuza Akarere ka Nyagatare n'aka Gicumbi.
Meya Gasana yakomeje avuga ko aba baturage bashonje bahishiwe gusa ariko nanone kugirango bashyire kaburimbo muri iyo mihanda bisaba igenamigambi ry'akarere, inzego zitandukanye zikicara hakarebwa niba kuyikora byihutirwa noneho icyemezo cyafashwe kigashyirwa mu bikorwa.
Agira ati" Nibyo koko ikibazo cy'imihanda itarageramo karimbo muri iyo mirenge yo mu Karere ka Nyagatare turakizi, Abahatuye bashonje bahishiwe. Biradusaba kubanza kwicara tukarebera hamwe niba kuyishyiramo byihutirwa nkuko tugiye kubanza kubaka umuhanda Karama-Kiyombe na Rushaki uhuza Aka karere n'aka Gicumbi"
Akarere ka Nyagatare gakungahaye cyane ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kubera ubutaka bugari kandi butanga umusaruro mwinshi gusa ariko nanone abatuye mu bice bitandukanye bikagize bakaba bagihura n'ikibazo cyo kutagira ibikorwaremezo birimo umuriro w'amashanyarazi ndetse n'amazi.
Ivan Damascene IRADUKUNDA/ Bplus TV mu Karere ka Nyagatare