ICT Chamber igiye kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga urubyiruko rusaga Ibihumbi 20

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-27 11:09:53 Ikoranabuhanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, Nibwo mu Mujyi wa Kigali ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki, i Nyamirambo, Urwego rushinzwe guteza imbere ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, rwatangije gahunda y’imyaka ibiri yo kongerera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, urubyiruko rusaga ibihumbi 20, ruzafashirizwamo kubona imirimo no kuyihangira.

Muri iyi gahunda yiswe “Digital Talent Program” byitezwe ko izahugurirwamo urubyiruko rugera kuri 20,000  mu myaka ibiri iri imbere ikazatangirizwa mu turere 15 tw’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo IHS Towers Group, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Urubyiruko.

Ntare Alex, Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, yavuze ko urubyiruko rugomba kubyaza amahirwe rwegerejwe kuko azarufasha guhashya zimwe mu nzitizi rwakundaga guhura nazo mu bumenyi bw'ikoranabuhanga igihe rwashakaga kububyaza umusaruro.

Yagize ati “Iyo witegereje neza aho u Rwanda rugeze n'isi muri rusange usanga ubumenyi bw'ikoranabuhanga bukenerwa cyane. Amahirwe yo mu ikoranabuhanga ntiyagusaba kwambuka imipaka cyangwa kwiruka hirya no hino. Iyo ubonye ubumenyi bukwiye, Isi uyibyaza umusaruro wiyicariye, Nubwo tudafite tudakora ku nyanja, ikoranabuhanga riduha ubushobozi bwo kuroba mu nyanja.”

Rumwe mu rubyiruko rwari ahatangirijwe iyi gahunda, rwatangarije itangazamakuru ko ruzayungukiramo byinshi kuko izabafasha kungukiramo ubumenyi buhagije ndetse no gutsinda zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo.

Umusore witwa Niyomugabo Gilbert wiga ku kigo cy’ikoranabuhanga cya Club Rafiki, ati: “Turishimye cyane kuko tuzungukiramo byinshi ngirango ahari uziga neza ntambogamizi azongera guhura nazo. Nkanjye wigisha abana gukoresha ikoranabuhanga , ubumenyi nzakura muri iyi gahunda nzabubasangiza ndetse mbusangize bagenzi banjye dukorana ku buryo bizorohera buri wese guhanga akazi".

Undi nawe witwa Mugiraneza Shafic yagize ati: “Nkanjye ukora ibijyanye no gukoresha amashusho y’ibishushanyo(Animation), mu mirimo itandukanye irimo nko kwamamaza amasomo nzigiramo azamfasha kubikora mu buryo bwa kinyamwuga ndetse no kubibyaza umusaruro".

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko iyi gahunda yiswe “Digital Talent Program”  yashyizweho kubera ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Agira ati: “Iyi gahunda ni ingenzi cyane byu mwihariko ku rubyiruko kuko uko Isi itera imbere biragaragara ko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, ruzayiboneramo amahirwe yo kubona imirimo yaba mu Rwanda no hanze. Ubu kandi ni uburyo bwanatuma bihangira imirimo no gukoresha ibikoresho mpuzamahanga bibaha uburyo bwo kumenya ibibera ku isoko mpuzamahanga binyuze mu guhanga udushya.”.”

Iradukunda  kandi yanasobanuye ko igihugu cyihaye intego yo kwigisha abagera kuri miliyoni imwe mu myaka itanu, kugira ngo babe bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo haba iryo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga.

Iyi gahunda igamije kunganira igihugu mu ntego gifite yo kugera kugira abaturage barenga ibihumbi 500 bafite ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga, n’abandi miliyoni imwe bafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa bitarenze 2029.

Digital Talent Program ni gahunda y’Igihugu yatangijwe ku bufatanye hagati y’Ikigo IHS Towers Group gikwirakwiza iminara y’itumanaho, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Rwanda ICT Chamber hagamijwe gufasha urubyiruko kwiga amasomo y’ikoranabuhanga arufasha kubona imirimo ndetse no kuyihangira.





Ntare Alex, Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber avuga ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rwegerejwe



Ntare Alex, Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber (ubanza ibumoso), Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, Umuyobozi Mukuru wa IHS Kunle Iluyemi (uhera iburyo)

Related Post