Ntawe ugitinya kwiga mu Mahanga kubera Perezida Paul KAGAME- Rukundo Benjamin

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-08 17:46:49 Ikoranabuhanga

Rukundo Benjamin ufite ikigo cyitwa Edupath gifasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa byo kujya kwiga cyangwa gukorera mu mahanga, avuga ko kuba Nyakubahwa Perezida wa Repulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yaraguye amarembo akagira imikoranire myiza n'ibindi bihugu byatumye Abanyarwanda bahabwa agaciro iyo bageze hanze y'u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na BTN kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gashyantare 2024, Rukundo yabwiye umunyamakuru ko hambere mu myaka yatambutse, byari ingorabahizi ku babaga bifuza kujya guhahira ubumenyi mu bihugu byo hanze y'u Rwanda byu mwihariko hanze y'Umugabane wa Afurika kuko byasabaga umuntu ufite amanota y'ikirenga mu gihe kuri ubu bitakigoye bitewe n'ubufasha busigaye butangwa n'ibigo bitandukanye bibahuza n'ibigo bifuza kwigamo birimo ikigo abereye umuyobozi cya Edupath.

Yagize ati" Ntamuntu bikigora kujya guhahira ubumenyi mu Mahanga bitewe nuko mu Rwanda hasigaye hari inzira nyinshi zirimo ibigo bibahuza n'aho bifuza kwiga birimo na Edupath bitandukanye no mu myaka yo hambere aho wasangaga bisaba amanota ahanitse".

Uyu muyobozi wa Edupath yakomeje avuga ko amahirwe Abanyarwanda bahawe na Perezida KAGAME bakwiye kuyabyaza umusaruro bakajya kwiga hanze kuko bitakigoye bitewe nuko yaguye amarembo akaba afitanye imikoranire myiza n'ibindi bihugu.

Yanavuze kandi ko impanuro z'umukuru w'igihugu, zatumye ahaguruka ashaka icyamuteza imbere ndetse n'Abanyarwanda byu mwihariko Abaturarwanda agendeye ku bumenyi buhahwa hanze y'u Rwanda.

Izi mpanuro, Rukundo atangaza ko zatumye ashakira igisubizo mu Kigo cyitwa Edupath gifasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa byo kujya kwiga cyangwa gukorera mu mahanga.

Agira ati" Impanuro z'umubyeyi wacu, Perezida Paul KAGAME, zatumye nkanguka maze nshaka icyanteza imbere kikanateza imbere n'undi hifashishijwe ubumenyi cyane cyane abajya kwigira hanze bituma nshinga Ikigo cyitwa Edupath".

Rukundo avuga ko afasha urubyiruko rufite amanota y’ikirenga mu masomo y’ingenzi rwize mu mashuri yisumbuye cyangwa muri Kaminuza, bakabona visa ndetse hakaba n’ababona ibigo bitanga buruse (kwigira ubuntu) mu bihugu by’amahanga.

Ku muntu udafite amanota y’ikirenga ubasha kwiga mu mahanga yiyishyurira, Rukundo avuga ko afashwa kubona visa (uburenganzira bwo kuba mu gihugu runaka), ishuri ashobora kwigamo, akamenya ibikenewe n’abazamufasha kumenyera no kubona umurimo yakora agahembwa kandi yiga.

Rukundo wize mu Bushinwa, afasha abantu kwiga no gukorera mu bihugu birimo korohereza cyane abantu kwiga muri iyi minsi ngo hari Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gihe igikeneye abakozi, cyane cyane abo mu nganda ari Pologne (i Burayi).


Related Post