Nyagatare: Babangamiwe n'ibisambo byitwikira ijoro bikabamburira mu muhanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-06 09:40:02 Ubukungu

Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Nyagatare- Barija- Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko hashyirwamo amatara yo ku muhanda (Public Light) abacanira kuko mu masaha ya n'ijoro bawamburirwamo n'abajura bitwikira ijoro.

Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda baganiriye na Bplus TV, bavuze ko bafite impungenge z’umutekano wabo n’uw’ibyabo kuko aho banyura hatabona bigatuma bataha hakiri kare noneho abatashye bwije bitewe n'akazi bakora bakahamburirwa n’abajuru bahagize indiri.

MURWANASHYAKA Yohana, umusaza utuye mu Kagari ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko kuba uyu muhanda nta matara awurangwamo habera urugomo ruvanze n'ubwambuzi dore ko mu mezi ashize igikundi kitamenyekanye cyahamburiye abantu ibicuruzwa bari bavanye gucuruza mu isoko riri mu Mujyi wa Nyagatare.

Yagize ati: “Uyu muhanda udufasha kugeza umusaruro ku isoko no kuwugarura mu rugo igihe byanze cyangwa se hari ibyo twahashye, mbega udufitiye akamaro ka kanini ariko iyo bumaze kwira ntabwo ubasha kureba umuntu uri imbere yawe, kuko nko mu mezi ashize igikundi ntazi hari abacuruzi cyahamburiye ibicuruzwa bari basaguye mu isoko".

Abandi baturage barimo abanyeshuri biga muri Kaminuza ebyiri za East African University na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare barasaba ko hashyirwaho amatara mu rwego rwo kugabanya abikinga mu ishyamba riri ku nkengero zawo.

Bati" Urabona ahandi hari amatara uko bisa kose haba hari umutekano, rero uyu muhanda kuhaca nyuma ya saa Kumi n’ebyiri byu mwihariko nkatwe twiga muri Kaminuza, umuntu aba afite impungenge z'uko ashobora kwicwa. rimwe na rimwe badushikuza amashakoshi, telefoni bityo rero ubuyobozi budufashe baduhe amatara bizadufasha mu kwizera umutekano w’aha hantu kuko uyu muhanda urakoreshwa cyane.”

Umuyobozi wa REG, Ishami rya Nyagatare, NIYONKURU Benoit mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yabwiye Bplus TV ko Gahunda yo gushyira amatara kuri uyu muhanda iteganyijwe gusa ngo haracyashakishwa rwiyemezamirimo. 

Uyu muhanda wa Kaburimbo Nyagatare- Barija- Kagitumba, ukora ku Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba, ureshya n’ibilometero 38, watangiye kubakwa mu mwaka wa 2020. Ukaba waruzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda 4,166,825,060 Frw habariwemo imirimo yo gusana ahashobora kwangirika mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ivan Damascene IRADUKUNDA/ Bplus TV mu Karere ka Nyagatare

Related Post