Ku wa 10 Werurwe 2025, Nibwo Minisiteri y’ubuzima ya Tanzaniya yemeje ko abantu bayo ba mbere babiri banduye indwara y’ubushita bw’inkende, ku nshuro ya mbere virusi igaragaye mu gihugu, kuva ibyorezo by’iyi ndwara byibasiye ibihugu byinshi by’Afurika.
Abo bantu bagaragaje ibimenyetso, bashyizwe mu kato kandi bapimwe barimo umushoferi w’ikamyo wari uvuye mu gihugu gituranyi ajya i Dar es Salaam.
Muri raporo y’ikigo cy’ubuzima cy’umuryango w’Afurika yiyunze, yo mu cyumweru gishize, hemejwe abantu 6.034 barwaye indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa mbere, mu bihugu 22. Abantu 25 bahitanywe n’iyo ndwara nkuko ikinyamakuru thecitizen kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Virusi y’ubushita bw’inkende ishobora kwanduza abantu binyuze mu kwegerana bya hafi. Iyi ndwara itera umuriro, kubabara imitsi kandi ikarangwa n'ibibyimba biza ku ruhu byuzuye amazi. Ikindi ishobora kwica uyirwaye.