Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, Nibwo Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, yatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahuriye i Doha muri Qatar na mugenzi we wa DR Congo, Félix Tshisekedi bahujwe n'umukuru w'iki gihugu, bemeranya gukomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.
Ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari Tshisekedi.
Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi, aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara irimbanyije hagati ya Hamas na Gaza.
Perezida Kagame na Tshisekedi baherukaga guhura imbonankubone kuri iki kibazo muri Nzeri(9) 2022 i New York bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa.
Imihate myinshi yo guhuza aba bategetsi mu gushaka amahoro yageragejwe n'abandi bahuza ntiyashobotse kuva icyo gihe.