Gasabo: Arasaba ubufasha bwo kuvuza abana be babiri barimo ufite ikibazo cy'amaraso make mu mubiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-19 08:25:40 Ubuzima

Umuturage witwa Uwamaliya Christine  utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga l, mu Mudugudu wa Karisimbi, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kuvuza abana be babiri barimo umwe ufite ikibazo cy'amaraso make mu mubiri kuko ubushobozi buke butuma atabavuza uko bikwiye.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BTN TV ubwo yari yamusuye aho arwarije umwana umwe mu Bitaro bya Masaka, mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, yavuze ko umuryango we utorohewe n'ubuzima bitwe n'uburwayi bw'abana bwabasubije inyuma kuko ntacyo batagurishije kugirango bavurwe bakire ariko biba iby'ubusa uretse kwifashisha abagiraneza.

Yakomeje avuga ko umwana we w'imfura ufite imyaka 17 ubwo yari ari gukina n'abandi bana biganaga ku ishuri, umwe muri bo yamukubise inyuma ku ijosi bimuviramo kugagara noneho agejejwe kwa muganga basanga byamuviriyemo ubumuga bukomatanyije(paralysie) ni mu gihe murumuna we w'imyaka 15 ngo ubwo yari afite imyaka 8 y'amavuko yagize ikibazo cy'amaraso make mu mubiri noneho agiye kumuvuza abaganga bamubwira ko umubiri we utagifite ubushobozi bwo gukora amaraso.

Yagize ati" Sinorohewe aho ndwarije aha mu Bitaro bya Masaka kuko yaba umwana ufite ubumuga bukomatanyije cyangwa murumuna we ufite ikibazo cy'amaraso make mu mubiri ntanumwe utuma nshyira uturaso ku mubiri. Ubundi ibi bibazo byose byaje bihereye ku mwana mukuru w'imyaka 17, aho ubwo yari ari gukina na bagenzi be ku ishuri umwe yamukubise ku ijosi inyuma mu bitugu ubundi bimuviramo ubumuga bukomatanyije kugeza nanubu buracyamuzahaza".

Akomeza ati" Murumu ne nawe yaje kugira ikibazo cy'amaraso make mu mubiri ubwo yari afite imyaka 8 y'amavuko, twamujyanye kumuvuza abaganga batubwira ko umubiri we utagifite ubushobozi bwo gukora no gutunganya amaraso bityo kugirango agire amaraso bisaba kuyamutera. Kuva icyo gihe nagerageje kumuvuza ahantu hatandukanye biranga biba iby'ubusa cyakora bambwiye ko kugirango akire nuko yajya kuvuzwa hanze y'u Rwanda kuko mu Rwanda ntabushobozi bafite bwo kumuvura ngo icyo kibazo kirangire".

Uwamaliya Christine  mu marira menshi yabwiye kandi umunyamakuru wa BTN yenda kwicwa n'agahinda bitewe n'uburibwe abana be bafite, aho yaboneyeho gusa ubufasha abagiraneza batandukanye bakamufasha kuvuza abana be kuko icyizere cyuko bakira kigihari dore ko mu bushobozi bwe bwose yari afite yagerageje kubukoresha kugeza ubu burwayi busize umuryango we iheruheru.

Agira ati" Hari ababona ndira bakanyita umurwayi wo mu mutwe ariko mbiterwa akenshi n'agahinda nterwa n'aba bana banjye batorohewe n'ubuzima,  Ntako ntagize rwose kuko icyo nari ntunze cyose gifite agaciro naracyigurishije kugirango mbavuze ariko biranga biba iby'ubusa gusa hari icyizere mpabwa n'abaganga cyuko ndamutse mvurije hanze ufite ikibazo cy'amaraso make mu mubiri yakira bityo rero ndasaba umugiraneza uwo ariwe wese kumfasha nkabavuza kuko nabo Imana yabampera umugisha".

Uyu mubyeyi witwa Uwamaliya Christine   uwamwifuza birambuye yamubonera kuri nimero ngendanwa ya MTN ibaruye ku mazina ye ni 0788956558.

Janvier Kamanzi Semigabo /BTN TV i Kigali

Related Post