Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yapfiriye mu Buhinde

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-22 05:47:50 Amakuru

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2022, Nibwo Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Iman, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Amakuru y'iyi nkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa nyakwigendera wamamaye mu biganiro by'imikino ku bitangazamakuru bikomeye birimo Radiyo Rwanda, yamenyekanye neza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

IGIHE dukesha iyi nkuru gitangaza ko yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde gusa ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo yatangiye kuremba cyane, ndetse birangira yitabye Imana.

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino nko kuyogeza ndetse no kwamamaza.

Mu 1995, Nibwo yatangiye gukora kuri Radio Rwanda , mu 2011 atangira gukorera ku Isango Star noneho muri 2020 agirwa umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Related Post