Uzanyinzoga Souzan utuye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Musongate, Umurenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga, arasaba inshuti n'abagiraneza ubufasha bwo kwivuza indwara y'amayobera ikomeje kumugaraguza agati.
Mu kiganiro Uzanyinzoga yagiranye n'umunyamakuru wa BTN TV ubwo yari yamusuye mu rugo rwe, yagarutse ku nkomoko y'indwara ye n'ingaruka ikomeje kumugiraho mu mibereho ye ya buri munsi.
Yagize ati" Ubu burwayi bwanjye bwaje nk'ubutererezanyo kuko bwaje buturutse ku kibibi (Ikibibi) cyari hafi hano y'izuru noneho uko iminsi igenda iza cya kibibi kikiyongera ndetse kinabyimba kugeza ubwo cyototereye izuru rigahindura icyerekezo rigatangira kubyimbirwa. Uko iminsi yisunikaga niko ubuzima bwanjye bwinjiragamo uburibwe bikantera ubwoba bw'uko indwara inzambyarira kanseri".
Akomeza ati" Muri make uwavuga ko ari ubutererezanyo ntiyaba abeshye kuko ibyambayeho ni agahomamunwa gusa ariko Imana dusenga izampindurira amateka".
Uyu mukecuru wagaragarije BTN TV ko mu mizo ya mbere yatangiye kwivuriza ahantu hatandukanye kugeza magingo aya nubwo ntacyo biratanga kubera ubushobozi buke bumukoma mu nkokora cyakora ngo yaje kubwirwa n'inzobere mu buvuzi ko aramutse agiye kwivuriza mu gihugu cya Afurika y'Epfo, akabagwa uburwayi bwe bwakira.
Uzanyinzoga Souzan anavuga ko iyi ndwara yamufashe mu isura ngo yamuteje ubukene kubera ko ibyo yari afite byose yabigurishije agasigara iheru heru kugirango abone amafaranga yo kuyivuza none ubu kubona ibyo kurya bihoraho ari ikibazo cy'ingorabahizi dore ko aho yakabikuye mu mirima yahingagamo mbere agifite intege ntayo ikigira cyakora ngo hari igihe abagiraneza bamugoboka iminsi ikisunika.
Agira ati " Natangiye kwivuriza ahantu hatandukanye biranga biba iby'ubusa cyakora abaganga banyijeje ko nshobora gukira mu gihe naba nivurije hanze muri Afuri y'Epfo kuko ariho bambaga nkagarura ubuyanja. Nakagiyeyo ariko ntabushobozi nabona na duke nari mfite (Imitingo irimo ubutaka) twanshizeho kuko naratugurishije kugirango mbone amafaranga yo kwivuza, inzara iransya uko bucya nuko bwije cyakora hari igihe ngobokwa n'abagiraneza".
Bamwe mu baturanyi b'uyu mukecuru, babwiye BTN TV ko akwiye ubufasha inzira zikigendwa kuko hari igihe uburwayi bwe mwamuviramo kanseri cyangwa isaha n'isaha bukamuhitana bityo bagasaba abagiraneza n'ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko ntahandi yabona ubushobozi bwo kwikiza iyi ndwara.
Bati" Uretse ubu burwayi n'inzara ntimworoheye rwose, nonese azakurahe ibyo kurya ko ntakintu asigaranye, yaragurishije asigara iheru heru. Icyo dusaba Leta n'abagiraneza muri rusange nibamufashe avuzwe hakiri kare hataraziramo kanseri cyangwa ngo bumuhitane".
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarusange kuri iki kibazo ariko ntibyakunze cyakora nihagira urwego runaka ruvugisha BTN, bizagarukwaho mu nkuru zayo ziri imbere.
Uzanyinzoga Souzan arasaba inshuti n'abagiraneza ubufasha bwo kwivuza
Mahoro Samson/BTN TV i Muhanga