Abakwirakwiza amakuru y’urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga bafatiwe ingamba zikakaye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-21 14:21:59 Ikoranabuhanga

Abantu bitwikira ikoranabuhanga ku mbugankoranyambaga bagakwirakwiza amakuru arimo amashusho ateye isoni bibukijwe ko igihe batabiretse bazahanywa byintangarugero hisunzwe amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, harimo itegeko rihana umuntu wese ukora ibyo bikorwa.

Gasore Prosper, umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).

Me Gasore avuga ko uwaba yahuye n’iki kibazo wese, cyo guhohoterwa hakoreshejwe ubu buryo yagana inzira y’ubutabera, kuko baba bamwandagaje kandi amategeko abihana.

Abandi bantu batandukanye baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ku mbuga nkoranyambaga havugirwaho ibintu abantu bishakiye, nyamara bigira ingaruka ku muryango mugari w’abatuye Isi.

Turikumwe Innoncent, avuga ko hari n’abacisha amashusho y’urukozasoni kuri za Twitter, Facebook na instagram, ugasanga ari ibintu byagira ingaruka kuri sosiyete, cyane ku rubyiruko.

Yifuza ko hashyirwaho amategeko agenga ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu wese washyiraho amashusho y’urukozasoni yabihanirwa.


Related Post