Abaturage bakoresha umuhanda unyura aho bita Nyabitare mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe cyane no kuba uwo muhanda warangiritse bigakoma mu nkokora ubuhahirane n'imigendanirane hagati yabo.
Abaganiriye na BTN TV bavuze ko bafashijwe uyu muhanda ugakorwa byatuma barushaho gukora akazi neza nta kibazo bafite kuko ubu imikorere isa n'iyasubiye inyuma yaba ku bantu bagenda n'amaguru cyangwa bawunyuramo hifashishijwe ibinyabiziga.
Umwe mu banyonzi yagize ati:”Nawe urabona uburyo hano hangiritse cyane, iyo uwinjiyemo bigusaba gusunika mpaka urenze ahantu habi kandi ni harerehare mu gihe cy'imvura noneho ugasanga ukererewe urugendo wari ufite niba hari umusaruro runaka wari ujyanye mu isoko ukawugezayo rigiye kuremura.
Umumotari yagize ati" Mu mvura urahagera ukifuza gusubira inyuma kuko ntiwahanyura neza kubera ko haba harengewe n'ibiziba ndetse ibyondo biba bigera hejuru hirya no hino mu muhanda. Ikindi no mumpeshyi izuba riva nabwo aba ari ibibazo cyane kuko niba uhageze ukahahirira n'ikindi kinyabiziga cyane cyane imodoka usanga buri wese ari gukatira imikuku ubwo impanuka ikavuka ubwo. Mu buryo bwo kwirinda impanuka rero, turasaba ko badufasha bakawukora kuko ni bwo twakora neza kandi dutekanye”
Umusaza waganiriye n'umunyamakuru wa BTN, yavuze ko nk'abafite intege nke bagorwa cyane no kuhanyura. Ati" Ubu se nkatwe tugeze mu zabukuru twakoroherwa no kunyura muri uyu muhanda washegeshwe n'ibinogo ndetse n'ibiziba?, keretse baduhetse. Uramutse uri umurwayi ujyanwe kwa muganga ukahanyuzwa wagezwayo wamaze gushiramo umwuka bitewe no kugucugusiriza mu modoka cyangwa ikindi kinyabiziga igihe kiri gusunikwa cyangwa gikatira ibinogo, wabakerereza cyangwa bikabasaba gusubira inyuma".
Uyu muhanda wangiritse ntuhangayikishije abaturage gusa kuko n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugunga busanga ari ikibazo gikomeye kuko nabwo buremeza ko gishegesha iterambere ry'abawukoresha gusa nanone bugasobanura ko uyu muhanda wangiritse biturutse ku mugezi wa Mukungwa unyura ku nkengero zawo ukunda kuzura ugasatira uyu muhanda bikawuviramo kwangirika nkuko bisobanurwa n'Umunyambanga Nshingwabikorwa, Eugene Uwimana unatangaza ko iki kibazo cyagejejwe mu nzego zisumbuye.
Agira ati" Nibyo koko ikibazo cy'uwo muhanda wangiritse turakizi, si abaturage gusa gihangayikishije kuko natwe abayobozi kitugiraho ingaruka muri rusange uwo ariwe wese uwunyuramo arahangayitse cyane. Ubundi inkomoko y'icyo kibazo ni umugezi wa Mukungwa ukunda kuzura ubundi ukaboneza muri uwo muhanda ugahita wangirika, gusa icyo nakwizeza abaturage nuko kiri gushakirwa igisubizo kuko twamaze kugishyikiriza inzego zisumbuye".
Bitewe nuko uko iminsi igenda ihita ari nako uyu muhanda ugenda wangirika kurushaho, aba baturage barasabako batabarwa vuba ugakorwa kugira ngo udacika burundu ndetse ugakomeza kubashyira mu bwigunge kurushaho.Umuhanda warangiritse bikoma mu nkokora ubuhahirane n'imigendanirane by'abawukoresha
Gaston NIREMBERE/ BTN TV i Gakenke