Ubwo hari hamaze kujya hanze amakuru abika urupfu rwa nyakwigendera, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wa Guverionoma y'u Rwanda wapfuye azize indwara yo guhagarara ku mutima mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Mata 2025, abarimo Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Gisupusupu, batangaje ko bananiwe kubyakira.
Mu kiganiro yagiranye na BTN TV ubwo yamusuraga mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umuhanzi Gisupusupu, wari usanzwe areberererwa inyungu z'ubuhanzi bwe n'umunyabigwi muri Muzika, Alain Muku, yavuze ko urupfu rwe rwamuteye agahinda atazapfa akize kuko kuri we yari nk'umubyeyi, Imana ndetse n'inkingi ya mwamba ku muryango we no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu gahinda kenshi n'amarira, ubwo yagarukaga ku nkomoko y'imikoranire hagati yakwigendera, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko yaturutse ku mashusho ye yafatiwe ahantu yari arimo acuranga umuduri noneho akwirakwizwa kuri murandasi n'umugore witwa Anna noneho ngo akimara kujya hanze Mukuralinda wari uri mu gihugu cya Côte d'Ivoire, yahise amuhamagara amusaba ko yamuhuza nawe bagakorana mu rwego rw’umuziki cyane ko uyu mubyeyi bari basanzwe baziranye.
Yagize ati" Papa wanjye bwa mbere yambonye mu mashusho angaragaza ndikuririmba mu isoko ncuranga umuduri, yasakajwe kuri interineti n'umugore witwa Anna noneho Boss(Alain Muku), wanjye wari muri Côte d'Ivoire akimara kuyabona yahise amuhamagara amubwira ko anshaka, ashaka ko dukorana mu rwego rw'ubuhanza dore ko bari basanzwe baziranye. Anna yamusubije ko azamungezaho, ntungurwa no kubona amungejejeho i Kigali".