Mu Rwanda Filime ni rumwe mu nganda ziri gutera imbere byihuse kuko zikomeje gukorwa ku bwinshi ndetse nabakunzi ba filime baryoherwa cyane n’izikorerwa mu Rwanda kurenza iz’abanyamahanga. Kuri ubu hamaze hagiye indi filime y’uruhererekane “Mexane " irimo abakinnyi biganjemo urubyiruko rwiyemeje gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda.
Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hasohotse filime y’uruhererekane bise ‘Umwanzuro’ izagaragaramo abakinnyi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda barimo; Baraka Patrice, Bahavu Jeannette,Uwineza Nicole, Mustafa nabandi banyuranye. Kuri ubu agace ka mbere n'aka kabiri tw'iyi filime twamaze kugezwa ku rukuta rwa youtube rwa kompanyi ikora iyi filime.
IRAGENA Habibu wamamaye nka Habibu Igihangange mu mwuga wo gusobanura filime mu rurimi rw'Ikinyarwanda, wanditse akanayobora iyi filime y'uruhererekane yitwa Mexane,( Sicript Writter, Director and Producer), yatangarije btnrwanda.com ko iyi filime bari kuyikora mu rwego rwo gushyira itafari ryabo ku iterambere rya filime mu Rwanda ndetse no gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo.
Habibu Igihangange yakomeje abwira BTN ko "Mexane" ari filime yamaze gutunganwa no gukorwa aho byitezwe ko izasohoka hagati yo ku wa 23-24 Mata 2025. Ikaba yarakinywe mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kuyimenyekanisha mu bindi bihugu gusa akaziyisobanura mu Kinyarwanda nk'ibizwi nk'agasobanuye.
Yagize ati" Kuri ubu imirimo yo gukora no gutunganya filime Nyarwanda yitwa" Mexane", yamaze kugera ku musozo igisigaye ni ukuyishyira hanze mu cyumweru gitaha hagati yo ku wa 23-24 Mata 2025. Ni filime yakorewe kandi ikinirwa mu Rwanda, 75% by'abayikinnye ni urubyiruko rufite impano, rushya mu ruganda rw'imyidagaduro uretse wenda nka Joyeuse wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo(Joyeuse wa Juno),. babikora babikunze kandi intego yacu ni ukumenyekanisha impano z'abakiri bato".
"Mexane" nka filime y'uruhererekane, ishingiye ku buzima bw'umwana w'umukobwa(Mexane) ujya kwitoreza imbyino gakondo mu ishyamba agahurirayo n'akaga, aho we ndetse na bagenzi be baba babyinana bahahurira na sekibi(umwicanyi)...abanza kwica abo bazanye noneho yamugeraho aka,....
Iragena yaboneyeho gusaba abantu batandukanye by'umwihariko abakunzi be kubaba hafi bakabashyigikira mu buryo butandukanye burimo no kubatera ingabo mu bitugu nk'abantu bashya bazanye ibintu by'ingenzi no kurushaho gusigasira umuco n'impano.
KANDA KURI LINK IRI MUNSI UREBE AGACE KAYO KA MBERE K’IYI FILIME ‘MEXANE’