APR FC na Police FC ziguye miswi mu mukino ubanza y'igikombe cy'amahoro

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-04-15 15:04:19 Imikino


Ikipe ya Police FC ntabwo yari yakoze impinduka nimwe , ugereranyije n'umukino uheruka , mu gihe APR FC yari yakoze impinduka 4, abakinnyi igenderaho nka Niyigena Clement babanza ku ntebe y'abasimbura , mu gihe rutahizamu Djibril Watara we atari ari no mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uyu mukino.

Amakipe yombi yatangiye agenda buhoro , buri imwe idashaka gukora amakosa , yatuma itsindwa igitego hakiri kare , ndetse umupira wakinirwa cyane hagati mu kibuga, ku munota wa 39 Mugisha Gilbert yaguye mu rubuga rw'umuzamu,  abakinnyi ba APR FC bari bizeye ko ari penalty, ariko umusifuzi Rulisa Patience avuga ko nta cyabaye.

Amakipe yombi yakomeje gukina acungana, nta buryo bufatika abona imbere y'izamu,  ndetse igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi

Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya APR FC ifite imbaraga nyinshi , ndetse ishaka uko yabona igitego hakiri kare , gusa amahirwe babonye ntabwo bayabyaje umusaruro, ku munota wa 59 Police FC yabonye uburyo ku ishoti ryatewe na Annie Elijah , gusa Ishimwe Pierre awukuramo.

Ku munota wa 56 Police FC yakoze impinduka ya mbere , Richar Kirongozi aha umwanya Choukuma Odile , ni mugihe ku munota wa 63 Denis Omedi na Richmond Lampty binjiye mu kibuga , basimbuye Nibiyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert .

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego biranga , gusa na APR FC ikanyuzamo igasatira , ariko amahirwe ibona ntagire icyo atanga, ku munota wa 75 Mamadou Sy na Nshimiyimana Ismaile Pitchu , bavuye mu kibuga , baha umwanya  Victor Mbaoma na Mahamadou Lamine Bah , mu gihe Byiringiro Lague yasimbuye Mugisha Didier.

Ku munota w 83 APR FC yongeye kubona uburyo bwiza , maze David Chimez atura hasi Victor Mbaoma , umusifuzi ntihajijinganya atanga  penalty,  yinjijwe neza na Ruboneka Jean Bosco , APR FC ijya imbere n'igitego 1-0, ku munota wa 88 Lamine Bah yahushije uburyo bwiza , wenyine imbere y'izamu.

Police FC yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego , mu gihe APR FC yo yageragezaga kubona igitego cya 2 , ku munota wa 89 Choukuma Odile yishyuriye Police FC,  ku mupira wahinduwe na Byiringiro Lague,  maze uyu musore awushyira mu izamu n'umutwe .

Ikipe ya Police FC yongeye kubona uburyo 2 bwo gutsinda ugitego cy'ikinyuranyo , ariko ntibayabyaza umusaruro, ndetse umukino urangira ari 1-1 , amakipe yombi  azahurira mu mukino wo kwishyura mu cyumweru,  gitaha .

Related Post