Visit Rwanda na PSG bongereye amasezerano kugeza 2028

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-04-16 17:02:48 Imikino

Ikipe ya Paris Saint Germain na Visit Rwanda , batangaje ko bongereye amasezerano y'ubufatanye , mu kwamamaza uRwanda ,kugeza mu mwaka wa 2028.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Mata , nibwo impande zose bireba , zemeje ko ubufatanye bwabo , buzageza muri 2028, ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda , bagize bati " Visit Rwanda na PSG bongereye ubufatanye bari bafitanye kugeza muri 2028, nyuma yo kubona ko kuva 2019 dukorana ,byagenze neza .

Ikipe ya Paris Saint Germain , yamamaza uRwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda,  iyi kipe yambara imyenda yamamaza uRwanda , igihe iri mu myitozo , igihe abakinnyi barimo kwishyushya mbere y'umukino , no ku myambaro abakinnyi bambara muri gahunda zitandukanye z'ikipe .


PSG irakomeza kwamamaza uRwanda kugeza muri 2028

Iyi kipe kandi yamaze gutangiza ishuri ry'umupira w'amaguru mu Rwanda , aho abana baribamo bagira igihe cyo kwitabira amarushanwa y'abato, abera mu Bufaransa , aba yateguwe n'iyi kipe, ubu bufatanye , buje mu gihe kiza ku Rwanda , kuko hari ibihugu byifuzaga ko nubwari busanzwe , buhagarikwa.

Related Post