Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Nibwo abagizi ba nabi batemye inka y'umuturage wo mu Mudugudu wa Rubindi, mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, abakekwa bahise batabwa muri yombi.
?
?BTN TV ubwo yageraga muri aka gace gatuyemo umuryango wa Dukuzumuremyi Didier na Igirimbabazi Therese, batemewe inka, yatangarijwe ko atari ubwa mbere uyu muryango wibasirwa n'abagizi ba nabi kuko mu minsi ishize bigeze gutema urutoki rwabo.
?
Igirimbabazi, Umufasha wa Dukuzumuremyi Didier umufasha yabwiye BTN TV ko mbere yuko inka yabo itemwa igakomeretswa ku bice bitandukanye birimo n'izuru, ngo aba bagizi ba nabi babanje kuzenguruka inzu babyinagira hafi yayo kugirango hagire ubyuka bamugirire nabi mu cyimbo cyayo.
?
Yagize ati" Mu rukerera nka Saa 03h00, twumvise abantu babyinagura hafi y'inzu yacu, bakabikora bayizenguruka muri make bifuzaga ko dusohoka bakatugirira nabi mu cyimbo cy'inka. Ubwo nyuma twasohotse hanze dusanga batemaguye inka , imitsi y'inyuma ivirirana amaraso ndetse no kuzuru huzuye ibikomere".
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yahamije iby'aya makuru ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, aho yavuze ko hari abantu bane bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bafashwe.
Agira ati" Hari bane bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu itemagurwa ry'iyo nka, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nkotsi. iperereza rirakomeje".