U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-24 12:26:57 Ubukerarugendo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mata 2025, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 21 cy'impunzi n’abimukira bagera ku 137 baturutse muri Libya barimo Abanya- Eritrea 14, Abanya-Ethiopia 21, abo muri Sudani 81 n’Abanya-Sudani y’Epfo 21.

Aba bimukira n'impunzi zakiriwe zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo.

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora, ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.

Kuva muri 2019, u Rwanda rutangiye kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro, hamaze kwakirwa abagera ku 2,760, muri bo abarenga 2,100 bakaba baramaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho.

Muri Kanama 2024, u Rwanda rwongeye gushyira umukono ku kongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.




Related Post