Mwulire: Basannye umuhanda w'ibirometero 3 biyemeza gusigasira ibyagezweho banishakamo ibisubizo-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-27 17:12:23 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, Nibwo abayobozi ku bufatanye n'abaturage batuye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge Mwulire, Akagari ka Ntunga, basannye umuhanda ureshya n'Ibirometero bitatu(Km3), biyemeza gusigasira ibyagezweho baharanira kwishakamo ibisubizo.

Bamwe mu baturage baturiye n'abasanzwe bakoresha uyu muhanda ureshya na Km 3 byu mwihariko abo mu Mudugudugu wa Cyimbazi, ubwo bari mu muganda rusange uyu muhanda wasaniwemo, babwiye BTN ko iki ari igikorwa gikozwe  nyuma y'igihe kirekire bakifuza bitewe nuko iyangirika ryawo ryarababeraga imbogamizi zo kugera ahantu runaka byu mwihariko iyo hari umurwayi ugiye kugezwa kwa muganga.

Umuturage wari mu bakoze umuganda, yabwiye BTN, ati: “Twajyaga tugorwa cyane no kuzenguraka tujya ku murenge, ubundi imvura yagwa ugasanga umuhanda wuzuye ibyondo ku buryo wawurengaga ufite imyanda byinshi ikindi kuba ari umuhanda uri hagati mu baturage urakenerwa cyane noneho byagera nko ku banyeshuri bawunyuramo ugasanga bamwe banze kujya ku ishuri cyangwa bakagerayo impuzankano yabo isa nabi".

Umumotari utuye muri uyu Mudugudu wa Cyimbazi, yabwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko uyu muhanda umaze imyaka isaga 50 ari nyabagendwa, ngo mu minsi ishize iyo yawunyuzagamo moto yahitaga yangirika bitewe n'ibinogo byabaga biwuzuyemo none kuri ubu akamwenyu kagarutse kuko wabaye mwiza.

Agiora ati" Hambangamiraga cyane iyo nahanyuzaga moto nyuma yuko imvura ihise kuko ibyondo ibinogo bitewe nuko umuhanda wacukaguritse cyane. Moto nakunda kuyikoresha kenshi kubera no kuhaca ijegera ariko ubu ndakeka bitazongera kubaho".

Aba baturage nubwo bishimira ibi, bavuga ko uramutse ushyizwemo laterite byaba byiza kurushaho kuko nubundi hari igihe wakongera kuba mubi bitewe n'imvura izagwa mu minsi iri imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa mwulire, ZAMU Daniel, yashimiye aba baturage ku bufatanye n'ubuyobozi bakifatira iyambere ku kwishakamo ibisubizo bakikemurira ibibazo bibangamye ndetse ko kuwusana bidahagije ahubwo bagomba kuwurinda ibyawangiza.

Ati" Mbere na mbere nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwulire turashimira cyane aba baturage ku bufatanye n'abayobozi mu nzego zibanze kuba bafashe iyambere bakisanira uyu muhanda, biragaragaza ubufatanye hagati yabo, kumvikana no kugira intego zigamije ibyiza bibabereye. Nubwo usanwe sibihagije kuko n'ejo wakongera ukangirika ahubwo bakomeze bawiteho bawurinde abaza kuwangiza".

Gitifu yakomeje agira ati: “Turashaka ko uyu muhanda uba nyabagendwa bihoraho ukunganira uyu wo hirya wa kaburimbo kuko mu minsi ishize hari imodoka yawukoreyemo impanuka iritambika bisaba ko imodoka zizenguruka ziza kwifashisha uyu nguyu gusa wasangaga ibinyabiziga bigorwa no kuwunyuramo bityo rero kuva icyo gihe twahisemo kuwushyiramo imbaraga ndetse n'ubu ku bufatanye n'abafatanyabikorwa turateganya kuwushyiramo laterite mu minsi iri imbere ikindi ubutaka n'inzu biwegereye agaciro kabyo kariyongera".

Uyu muhanda ufite uburebure bwa Kilometero eshatu ukoreshwa n'abantu batandukanye barimo abacuruzi bagana isoko rinini rya Ntunga ndetse n'iry'amatungo.



Ni umuganda witabiriye n'abayobozi batandukanye mu nzego zibanze barimo Umukuru w'Umudugudu wa Cyimbazi(Uri imbere wambaye ingofero)

SEDO w'Akagari ka Ntunga, Deborah Kanimba Kasabiiti(Wambaye lunettes) ubwo yashimiraga abaturage bitabiriye umuganda

Abaturage bahamirije BTN ko uyu muhanda basannye wari uteye inkeke



Gitifu ZAMU Daniel yasabye abaturage gukomeza kurangwa n'umuco wo kwishakamo ibisubizo





Gitifu w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel ubwo yafatanyaga n'abaturage gukora umuhanda

Dushimimana Elias/BTN@2025

Related Post