Uganda: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-28 10:07:39 Ubuzima

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, Nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyari kimaze amezi ashyira atatu cyaranduwe burundu nyuma y’iminsi 42 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ibinyujije kuri X yanditse ko “Icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyatsinzwe bidasubirwaho.”

Kuva kwezi kwa Mutarama kugeza muri Mata 2025, Nibwo Icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda ku nshuro ya gatandatu, aho cyahitanye abantu bane. Nubwo nta rukingo rwa Ebola rwari rwemerwa na OMS, kuva muri Gashyantare 2025 hari urwahise rutangira kugeragerezwa.

Aya makuru y'umuntu wa nyuma urwaye Ebola wasezerewe mu bitaro, yanashimangiwe mu itangazo rya OMS ryasohotse ku wa 26 Mata, aho rigira riti “Mu gihe cy’iki cyorezo haketswe abantu 14, byemezwa ko 12 banduye abandi 2 ibimenyetso byo muri Laboratwari bigaragaza ko bishoboka ko yaba ari Ebola. Hapfuye abantu bane barimo babiri byemejwe ko ari yo yabahitanye, abandi babiri bishidikanywaho.”

OMS kandi yanavuze ko abantu 10 bari barwaye Ebola muri Uganda bayikize.

Mu myaka 50 ishize Ebola yahitanye abantu ibihumbi 15 bo muri Afurika.

Related Post