Rusizi: Abaturiye uruganda rwa CIMERWA bararira ayo kwarika-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-29 07:51:42 Ubukungu

Abaturage baturiye uruganda rukora sima rwa CIMERWA bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n'intambi ziruturikirizwamo kuko byangiza amazu yabo, bagasaba ko bakwimurwa mu mbago z’uru ruganda nkuko bari barabisezeranijwe.

Bamwe muri bo ubwo baganiraga na BTN TV, batangaje ko hashize igihe batakambira inzego zitandukanye basaba ko bakwimurwa bagahunga ingaruka mbi zituruka mu ruganda rwa Cimerwa zirimo no kwangirika kw'amazu batuyemo.

Mu Gahinda kenshi n'ikiniga bumvikana bati" hari igihe baturitsa amabuye agataruka akinjira mu nzu zacu, amazu agatigita akenda kutugwa hejuru. Nk'ibibambasi by'amazu, iby'igikoni byose byamaze kujegera".

Bakomeza bavuga ko kugeza ubu basa nk'abatagifite ijambo ku mitungo yabo nyuma yuko bemerewe guhabwa ingurane z'ibyabo byangiritse kuko iyo bashatse gusana ibyangiritse babibuzwa bityo bagasaba ko iki kibazo cyakurikiranywa bakabona agahenge ndetse bagahabwa ingurane ikwiye ugereranije n'imitungo yabo bazimurwam. Bati" Iyo dushatse gusana aya mazu yenda kutugwa hejuru baratubuza bityo rero tukibaza uzaza kuturenganura, ubuyobozi budufashe butwumve nkuko Umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame ahora atwumva akadukemurira ibibazo".

Usibye kuba intambi zituritswa zangiza amazu y’abaturage, bamwe mu batuye hafi y’uru ruganda rwa CIMERWA banavuga ko ziteza ingaruka mbi ababyeyi batwite kuko bamwe bakuramo inda kubera umutingito uterwa nazo.

Bati" Nubwo amazu dutuyemo yangizwa n'izo ntambi hari n'igihe usanga ababyeyi batwite bo muri aka gace bakuyemo inda bitewe n'umutingito wazo".

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Alfred kuri iki kibazo cy'abaturage basaba kwimurwa aho batuye, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko ikibazo bakizi kandi kiri gushakirwa umurongo.

Agira ati" Ni ikibazo kimaze igihe kandi cyaganiriwe n'inzego zitandukanye ku buryo imiryango ituriye ruriya ruganda rwa Cimerwa igomba kwimurwa yamaze kubarurwa, hari kurebwa uko hafatwa icyemezo gikwiye kugirango abaturage batekane ndetse n'uruganda rukomeze gukora".

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Hon Dr Frank Habineza ubwo yari mu karere ka Karongi ku wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena 2023, ahabereye kongere y’urubyiruko rwo muri iri shyaka yatorewemo ubuyobozi bw’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, yagarutse kuri iki kibazo cy'abaturiye uruganda rwa CIMERWA.

Uyu munyepolitiki aganira n'itangazamakuru, yavuze ko abaturiye uruganda rwa CIMERWA batorohewe n'ubuzima kuko babangamiwe na rwo cyane cyakora abizeza ko nka Green Party biteguye gukora ubuvugizi kigakemuka.

Yavuze ati: “CIMERWA bafite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abaturage baturiye uruganda bakeneye ko bakwimurwa bakava hariya ku ruganda. Impamvu ni uko ziriya ntambi ziturika zikangiriza ubuzima bwabo, baracyafite ikibazo cy’uko abana bavuka batameze neza kubera ziriya ntambi, baracyafite ikibazo cy’imihumekere kubera ivumbi rituruka muri CIMERWA riza kubangiriza.”

Akomeza ati" Uruganda ntibarwanze ariko basaba ko bahabwa ingurane bakava hariya hantu. Ni ikibazo cyihutirwa kireba cyane akarere ka Rusizi, turasaba ko inzego za Leta zigikurikirana vuba na bwangu, ndetse tuzanashyiraho Delegasiyo ijyeyo kureba iki kibazo kuko cyavuzweho ubushize, twari tuzi ko cyarangiye ariko abarwanashyaka batubwiye ko kikiri ikibazo gikomeye cyane.”

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi

Related Post