Gatsata: Abamotari bashyikirije Polisi umusore wayiyitiriraga akabaka ruswa-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-02 15:22:02 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10h00', Nibwo abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali byu mwihariko abakorera ku iseta iri mu Murenge wa Gatsata, bashyikirije Polisi, umusore wayitaga umukozi wabo, ubwo yari amaze gufotora pulake za moto zabo agamije kubaka ruswa.

Bamwe muri aba bamotari ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko bamufashe nyuma yo kumugenzura igihe kinini kuko hari abo yafotoraga bari mu makosa bagakeka ko abandikiye bari bwishyure amafaranga y'amande.

Umwe mu bamotari wabaye imbarutso yo gufatwa ke, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko kugirango bibe byatewe nuko uyu musore ukekwaho ubutekamutwe, yafashe telefoni ye nk'ibisanzwe hanyuma atangira kumufotora(afotora umumotari) igihe yitaba telefoni atwaye noneho yigiye imbere gato ahazwi nko " Mu Cyerekezo ku masikariye", abanyonzi bamubwira ko bamwandikiye kandi bikozwe n'umuntu umufotoye.

Yagize ati" Ubwo navaga Nyabugogo nerekeza Karuruma natunguwe no kumubona afotora pulake ya moto yanjye, sinabyitayeho bitewe nuko narindi kuvugisha umuntu kuri telefoni nari ngiye guhura nawe wanshakaga ariko nigiye imbere gato abanyonzi banyirukaho bambwira ko banyandikiye, nahise mbyemera kuko narindi mu makosa".

Akomeza ati" Nkimara kubyumva nahise natsa moto nsubira inyuma ndamusanganira mubaza impamvu amfotoye ndetse niba abyemerewe kumfotora, yashatse kunkanga nihagararaho abona kurya iminwa. Namusabye ko anyereka ibyangombwa bye arabinyima aribwo yahise yiruka tumwirukankaho turamufata".

Inkuru ku buryo burambuye ikubiye mu mashusho ari muri link yashyizwe mu nsi


Ndahiro Valens Pappy/BTN TV i Kigali

Related Post