Abarenga Miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku Isi bazaba barwaye Diyabeti muri 2050

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-26 08:00:37 Ubuzima

Kuwa 21 Kamena 2023, Nibwo Ikinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubuzima cya Lancet cyagaragaje ko mu myaka 30 iri imbere abaturage barenga Miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku Isi bazaba barwaye Diyabeti muri 2050

Ni ubushakashatsi bwakozwe bushingiye ku makuru y’ubwakozwe mu 2021 bwari bugamije kwiga ku ndwara zihangayikishije ku Isi, aho ababugizemo uruhare bashakaga kugenzura uburyo iyi ndwara yiyongera mu bantu, umumare w’abayirwara ndetse n’uw’abicwa na yo.

Bwakorewe mu bihugu 204 mu gihe cy’imyaka 31, ni ukuvuga kuva mu 1990 kugeza mu 2021, ibyatumye abo bahanga bagereranya uko bizaba bimeze mu gihe cy’imyaka 30 na none uvuye uyu munsi.

Umuhanga mu bijyanye no kwita ku barwayi bafite iyo ndwara wo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza, Stephen Lawrence, yatangarije DW ko ubwo bushakashatsi buherutse gusohorwa bugaragaza ko diabète yo mu bwoko bwa kabiri iziyongera mu bantu.

Ati “Iyi mibare irenze ibyo twateganyaga mu bihe bishize. Abakoze ubushakashatsi barabwitondeye bashingira ku makuru ari yo, atari bya bindi umuntu apfa kubyuka agashyira hariya ibyo atekereza.”

Aba bashakashatsi babonye ko kugeza mu 2021 abaturage bagera kuri miliyoni 529 ari bo bari bafite iyo ndwara, aho yakwirakwiraga mu bantu ku kigero cya 6,1%.

Bagaragaza ko mu 2050 ibihugu bingana na 43,6% muri 204 byakorewemo ubushakashatsi bizaba bifite 10% rirenga mu bijyanye n’uko iyo ndwara ikwirakwira mu bantu.

Abo miliyari 1,3 biteganywa ko bazaba bafite ubwoko bwa diabète ya mbere n’iya kabiri.

Kuri ubu diabète yihariwe n’abo mu Majyaruguru ya Afurika bafite 8,7% no mu Burasirazuba bwo hagati bufite 9,9% aho biteganywa ko mu myaka 30 iri imbere ibyo bice bizaba bifite 16,8% by’ikwirakwira rya diabète.

Mu bice bya Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes biteganyijwe ko iyo ndwara izaba iri ku rugero rwa 11,3%.

Qatar ni yo ifite umubare munini w’ikwirakwira rya diabète, aho ifite 76% mu baturage bari hagati y’imyaka 75-79 bari bafite iyo ndwara kugeza mu 2021.

Diabète yo mu bwoko bwa kabiri mu ziri kwiyongera cyane

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko diabète yo mu bwoko bw akabiri ari yo yihariye mu bayanduye kuko ifite hafi 96% bya diabète yagaragaye mu bice bitandukanye by’Isi.

Diabète yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’icyo bita ‘autoimmune problem’ aho yibasira ubwirinzi bw’umubiri butera ingirangingo zo mu Rwagashya, bigatuma ikorwa ry’umusemburo wa insulin rigabanyuka.

Insulin ni umusemburo ufasha mu kugenzura ingano y’isukari yo mu mubiri ari na yo ifasha mu kujyana isukari mu ngirangingo.

Lawrence ati “Ubwoko bwa diabète bwa mbere buba ari bubi cyane kuko iyo umubiri wabuze insulin mu byumweru bike umuntu aba yapfuye.”

Ku rundi ruhande ubwoko bwa kabiri bwa diabète bwo buratandukanye kuko bwo bukomera umunsi ku wundi ariko bigizwemo uruhare n’impamvu zitandukanye zirimo ibyo kurya, ibiro by’umubiri ndetse n’imyaka.

Mu 2021, 52% by’abafite ubwoko bwa kabiri bwa diabète bari bafite aho bahuriye n’ibiro byinshi bitajyanye n’indeshyo, ibigirwamo uruhare n’akajagari mu mirire.

Imibereho y’abantu, impamvu nyamukuru yo kurwara diabète

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko impamvu zituma iyi ndwara yiyongera cyane cyane kuri diabète y’ubwoko bwa kabiri, ari ibyo kurya ndetse n’imibereho y’abantu idahwitse bibigiramo uruhare ku rugero rwo hejuru.

Bugaragaza ko uburyo abatuye Isi cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bakunda kurya ibiryo bikize kuri za calories ku bwinshi, bituma diabète yiyongera, bikiyongera ku kurya ibyakorewe mu nganda ku bwinshi.

Umukozi muri Kaminuza ya Glasgow, Naveed Sattar yavuze ko impamvu yindi ibitera ari uko ibihugu byinshi biri kuva ku ndyo za gakondo bagatangira kwimakaza iziteye imbere akenshi zigizwe n’ibiribwa bivuye mu nganda kurusha iby’umwimerere.

Kugeza ubu diabète ni indwara ihangayikishije mu rwego rw’ubuzima ku Isi. Nko mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze miliyari 327$ zo kwita kuri abo barwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2019, ryatangaje ko diabète ari yo yahitanye abantu benshi ku isi aho abagera kuri miliyoni 1,5 bishwe na yo.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kurwanya indwara ya diabète, IDF ugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 4,5% ari bo bari barwaye diabète mu 2021, bakaba bagera ku bihumbi 297 mu gihugu.

Related Post