Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Nibwo Umunyarwandakazi witwa Mukandayisenga Donatille wari utuye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Kabale, yishwe atewe icyuma mu mutwe.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru,
yanditse ko urupfu rwa nyakwigendera wari uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka
Shantari, rwabanje kubikwa bwa mbere n’umugabo we mu gitondo ahagana Saa 10h00
ku wa Gatandatu.
Elly Maate, Umuvugizi
wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, yatangaje ko Mukandayisenga yishwe n’umugabo we
ukomoka muri Uganda, byabaye ubwo bagiranaga amakimbirane bigatuma umugabo we
amutera icyuma mu mutwe agahita atakaza ubwenge gusa kubwo amahirwe make agapfa
akigezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kabale.
Yagize ati “Bikekwa ko
tariki ya 10 Gicurasi 2025, ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane
n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donathile Mukandayisenga uzwi nka Chantal, uyu
mugabo yamuteye icyuma mu mutwe undi ahita ata ubwenge, yihutishwa kwa muganga ku
bitaro bikuru bya Kabale gusa kubwo amahirwe make akigezwayo bihita byemezwa ko yamaze gupfa”.
Iki kinyamakuru, cyakomeje kivuga ko ubwicanyi
bukomeje gufata intera mu ntara ya Kigezi muri uyu mwaka dore ko Polisi
igaragaza ko muri Gashyantare 2025, hishwe abantu icyenda muri ubu buryo, muri
Werurwe hicwa 10, mu gihe muri Mata hishwe abasaga 18.