• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakurikiranwaho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Gicurasi 2026, yagize iti:"RIB yafunze abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y'ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke."

Yakomeje ivuga ko abafunzwe  bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe. 

RIB yavuze ko mu gihe hagitegurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, iperereza rigikomeje kuri ibi byaha aho byaba bikorerwa hose mu gihugu.

Yuburiye abatanga ibyangombwa byo kwubaka bitubahirije ibisabwa n'amategeko  bagamije inyungu z'abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y'imyubakire mu gihugu kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments