U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy'Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-19 15:37:10 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, Nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy'Abanyarwanda  bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bakuye aba Banyarwanda bagera kuri 796 mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Goma mu gitondo, baberekeza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda.

Hari bamwe muri aba baturage batahutse, babwiye itangazamakuru ko bagiye muri RDC bajyanywe n'ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi mu 2003.

Abo mu cyiciro cya kabiri bo barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bitewe ahanini n’uko iya Kijote ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500.

Mu nkambi y’i Goma, UNHCR iracyahafite abandi Banyarwanda barenga 1000 na bo bategereje gutaha mu bindi byiciro. Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha.

Umuvugizi wungirije w’ihuriro AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma, Dr. Oscar Balinda, yangarije itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko FDLR na Leta ya RDC byahatiraga abasivili barimo aba Banyarwanda kuguma mu bice biberamo imirwano kugira babafashwe mu ntambara. Ni nyuma yuko abakoze Jenoside mu Rwanda bahunganye ibikoresho bifashishaga bagahabwa rugari n'ubutegetsi bwa RDC ndetse ko abazanwe ari bake ugereranyije n'abariyo yaba abarwanyi n'imiryango yabo.

Yagize ati" Dufite impamvu nyinshi tubikora, twebwe murabizi ko turi ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu cya Congo tugamije ko umutekano uboneka by'umwihariko mu Burasirazuba, Tubikora kubwo kurwanya ivangura rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda. Abamaze kugera mu Rwanda ni bake ugereranyije n'abakiri kurwana ku ruhande rw'Umutwe w'Iterabwoba wa FDRL ndetse n'imiryango yabo."

Icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR cyatashye mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi. Bose uko ari 360 bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko bajyanwa gutura aho bakomoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yavuze ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.

Ari "Ibyabateraga ubwoba mwabisize aho mwahoze... Mutuze mu mutima yanyu, ubu mugiye gukora imishinga y’ahazaza, mu gihe muri RDC mwabagaho mutazi ejo hazaza.”

“Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahindutse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufi."

Meya Mulindwa yasabye aba Banyarwanda kujya bitabira gahunda z’igihugu zirimo inama, cyane ko ari ho bazajya bakura amakuru agezweho.

Nubwo Leta ya Kinshasa yabaruye Abanyarwanda ibihumbi 208 bibarizwa mu Burasirazuba bwa DRC, mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 81 bari mu nkambi zitandukanye.

Related Post