RwandaAir ku nshuro ya mbere yakoze urugendo rwa mbere ruva i Kigali rwerekeza i Paris mu Bufaransa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-27 09:01:22 Ubukerarugendo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023 Nibwo RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rugana i Paris aho yahagurutse i Kigali mu rukerera saa Saba n’igice igana ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle.

Ni ku nshuro ya mbere RwandAir ikoze urugendo rugana i Paris aho rubimburiye izizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri Cyumweru.

Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urugendo ruhuza Kigali na Paris ari ingenzi mu kwaguka kw’ibikorwa by’iyi ndege.

Yagize ati "Iki cyerekezo ni ingenzi kuri RwandAir n’u Rwanda kuko turi guhuza u Rwanda na Afurika yose n’u Bufaransa. Ni umushinga umaze igihe kirekire, twakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.’’

Yavuze ko ’bishimiye guhuza ibihugu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa kuko bifite inyungu nyinshi.

Yakomeje ati "Twizeye ko tuzabona iterambere ry’ubukerarugendo, iterambere ry’ubukungu, ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi byose bishamikiye ku migenderanire.’’

Isoko ry’i Paris ni rimwe mu yo u Rwanda ruhanze amaso kuko intego yaryo ari uguhuza Afurika n’u Burayi. Rije rikurikira n’ubundi ingendo RwandAir yatangiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles n’izijya i Londres mu Bwongereza.

Urugendo rugana i Paris rwakozwe n’indege ya A330-300 ifite imyanya 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Paris. Mu bari bagiye kuyakira, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Related Post