RIB yataye muri yombi umusore ukekwaho gusambanya umukecuru wimyaka 52

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-06 16:16:51 Amakuru

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho gusambanyiriza ku gahato umukecuru mu mudugudu wa Mukoni mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uwo musore bikekwa ko yagiye mu rugo rw’umukecuru wari urwaye maze yinjira mu nzu aho yari aryamye maze ngo amusambanya ku gahato.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko RIB yatangiye iperereza kuri uwo musore, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uyu musore watawe muri yombi afite imyaka 20 mu gihe umukecuru akekwa gusambanya afite imyaka 52.

Related Post