Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, Nibwo mu Mugezi wa Mpazi ugabanya Umurenge wa Gitega na Kimisagara, hasanzwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20, bikekwa ko yawunyereyemo yasinze agahita apafa.
Amakuru BTN TV ikesha abaturage na Polisi y'u Rwanda, avuga ko iri sanganya ryabereye mu Mudugudu w'Ubwiyunge, Akagari ka Kabahizi, mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, batangarije umunyamakuru wa BTN ko aya makuru bayamenye ubwo umusore wari urimo kwinura umucanga mu mazi yabahuruzaga avuga ko hari umudamu wahanyuraga umubajije niba yabonye umuntu bisa nk'uwapfuye ugaramye mu mazi noneho nawe ahegereye asanga aribyo koko ndetse yamaze gupfa.
Bati" Uyu musore wapfuye inaha ntitumuzi cyakora dusanzwe tuzi uyu mugore wicuruza(indangamirwa), kugirango tubimenye byaturutse ku makuru yatanzwe n'umusore wari uri kwinura umucanga mu mazi, kuko yaduhuruje nyuma yuko hari umudamu wihitiraga aha akamubaza niba yabonye umugabo uryamye mu mugezi yari ari kwinuramo uwo mucanga, undi agiye kureba asanga koko nibyo. Nibwo rero twahamagaye itangazamakuru n'inzego z'umutekano".
Aba baturage bakomeje bavuga ko nubwo bikekwa ko nyakwigendera yanyereye akagwa muri uyu mugezi yasinze, ku rundi ruhande batangaza ko bishoboka ko indangamirwa bari kumwe ishobora kuba yamuhiritsemo ubwo bari bagiye gusambanira mu murima w'imboga uri hafi aho dore ko uwo mugore wicuruza yavuze ko nyakwigendera yari yamwemereye amafaranga 1,000 Frw kugirango basambane.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu kiganiro na BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yavuze ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateje uru rupfu.
Yagize ati" Saa Tatu nibwo umuturage yaduhamagaye witwa Havugimana Alex atubwira ko ubwo yari ari mu bikorwa byo gukura umucanga mu mazi yabonyemo umurambo w'umusore witwa Nzayikorera Jean Paul w'imyaka 28 warohamye mu mazi hahita hakurikiraho ibikorwa byo kumurohora mu mazi kugirango ujyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa".
CIP Gahonzire akomeza ati" Kugeza ubu ntitwahamya niba byatewe n'umutekano muke kuko birashoboka ko hari n'uwaba wamuhiritsemo gusa iperereza ryatangiye kandi riracyakomeje".
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ndahiro Valency Pappy/BTN TV i Kigali