Nyarugenge: Umugore wagize ibyago by’inkubirane arasaba ubufasha

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-19 09:50:04 Amakuru

Abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Indatwa, mu Mudugudu wa Rwezamenyo, baratabariza umugore watereranywe n’umugabo akamusigira umwana ufite ubumuga bukomatanyije mu myaka ine itambutse.


Mu kiganiro uyu mu byeyi witwa Byukusenge Hadidja yagiranye na BTN TV, yavuze ko ubwo yari akiva iwabo mu Karere ka Nyamagabe aje i Kigali   gukora akazi ko murugo, yahuye n’umugabo yakekaga ko akiri umusore hanyuma aramutereta barakunda kugeza ubwo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.


Gusa ngo nyuma y’ukwezi kumwe babanye, imibanire yabo yatangiye kuzamo agatotsi nyuma yuko hari umugore washakanye bwa mbere n’umugabo we amenye amakuru yuko hari undi mugore yashatse noneho  ahita yiyemeza kuza aho batuye abasigira umwana babyaranye ufite ubumuga bukomatanyije.


Yagize ati “Nyuma y’iminsi mike mvuye iwacu mu Karere ka Nyamagabe, nkigera i Kigali, nahuye n’umusore twinjira mu rukundo nka nyuma y’ukwezi kumwe duhita twiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo. Gusa nyuma y’ukwezi dushakanye natunguwe no kubona umugore aje aho dutuye agasiga umwana ku muryango w’inzu, twari tukiryamye ariko mbajije amakuru y’uwahamusize bambwira ko ari umugore wabyaranye n’umugabo wanjye, ubwo rero sinzi uwamubwiye ko yashatse undi”.


Akomeza ati “ Nkimara kubona uwo mwana nabajije umugabo wanjye impamvu yampishe ko afite undi mugore maze araruca ararumira gusa kubwo umutima wa kimuntu nsanganywe niyemeza kwakirana yombi uwo mwana nubwo yari akiri agahinja kadafatika. Jye na we twiyemeje kumurera nubwo ubuzima twarimo bwari bugoye, nirengagije ko afite ubumuga bukomatanyije”.

Kubura epfo na ruguru byatumye yishora mu mwuga w’uburaya

Byukusenge mu gahinda kenshi kavanze no kuzenga amarira mu maso, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko nyuma y’ukwezi kumwe yakiriye uwo mwana, umugabo we yahise amutana uwo mwana aragenda kugeza magingo aya ataramuca iryera.


Agira ati “ Nyuma y’ukwezi wa mugore adutanye umwana, umugabo nawe yahise atera ikirenge mu cye kuko yaramuntanye nsigara murera njyenyine. Akazi nakoraga gatandukanye harimo gukorera amasuku abaturage nko kubamesera naje kugahagarika kuko byasabaga ko mporana n’umwana cyane ko afite ubumuga bukomatanyije, ntawundi rero nari bumusigire bituma ntangira kwicuruza, nkinjiza abagabo mu nzu mbese uburaya mbutangira gutyo nubwo ntabwishimiye ariko amafaranga bampa niyo ampa icyo gutunga uwo mwana, umuhungu mwiza cyane umaze kugira imyaka 4 y’amavuko”.


Cyakora ngo nubwo atazi aho umugabo we asigaye, ngo hari igihe kigera akakira amafaranga amuturutseho nubwo bidahorahaho kuko biba nka rimwe mu mezi abiri.


Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi, babwiye BTN ko batunguwe no kubona yiyemeza gusigarana umwana atabyaye ikindi ufite ubumuga bukomatanyije bityo bagasanga umutima wa kimuntu yabikoranye Imana ikwiye kubimuhembera ndetse yaba ubuyobozi cyangwa abagiraneza batandukanye bagahugurukira ikibazo cye kuko aho bigeze ntacyo acyishoboza.


Icyifuzo cya Byukusenge Hadidja ugitegereje ubufasha bw’ubuyobozi yasezeranyijwe mu nteko rusange y’abaturage, ni uko ubuyobozi bwamufasha akavuza umwana ari kurera kuko aramutse avuwe neza yakira nkuko abaganga yamuvujeho mbere babimusezeranyije.



 Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru: 

Related Post