Hari ababyeyi batuye mu bice bitandukanye mu Murenge wa Boneza, mu Karere Karere ka Rutsiro, barataka ikibazo cy’inkoni bakubitwa n’abana babo babaziza imitungo, gusa ubuyobozi bugatangaza ko bugiye kugihagurukira.
Bamwe mu babyeyi cyane cyane abageze mu zabukuru, babwiye BTN TV ko bahangayikishijwe cyane n’ihohoterwa bakorerwa n’abana babo, aho ngo babadukira bakabakubita bya kinyamaswa rimwe na rimwe biturutse ku mitungo.
Umwe muri bo yagize ati “ Ndeka mwana wa, uzi gukubitwa wibana ntabandi bana ufite barapfuye, Ntitukivuga kubera abana twibyariye, mbese ntibakiduha agaciro uretse kudukankamira badukubita. Akenshi na kenshi babikora bishingikirije ku mitungo baba bagusaba ngo uyibahe kugirango bibonere amafaranga”.
Undi ati “ Iyo bamaze guhaga amayoga n’ibiyobyabwenge biyemeza kutubabaza, ntibatinya kukwadukira bakagukubita ngo ni uko uri umusaza cyangwa umukecuru. Muri make tubayeho nabi kuko bamaze kutubikamo ubwoba bwinshi kandi bikozwe igihe kirekire cyane”.
Icyifuzo
cy’aba baturage ni uko ubuyobozi bwakumva gutakamba kwabo kuko barembejwe n’inkoni
z’abo bibyariye kabone nubwo hafatwa umwanzuro wo kubajyana kugororerwa mu bigo
ngororamuco kuko ntanumwe bifuriza gufungwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Pacifique kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko bagiye kugihagurukira binyuze mu biganiro ubuyobozi buzagirana n’abo bana bahohotera ababyeyi babo.
Yagize ati “ Twafashe umwanzuro wo kuganira nabo noneho nyuma yabo tugashyira mu bikorwa”.
Igiteye inkeke kurushaho nuko abatungwa agatoki badahakana ibyo bashinjwa ahubwo bakavuga ko gukubita umubyeyi wakosheje ntacyaha kirimo nkuko hari ababitangarije BTN TV.
Jacques Tuyishime/BTN TV I Rutsiro