Ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, inyubakozo zo mu gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi hasenywaga, bamwe mu basanzwe bahakorera banenze uko iki gikorwa cyakozwe bitewe nuko cyaranzwe n'imirwano hagati y'abahacungira umutekano ndetse n'ubujura bwahakorewe.
Iki gikorwa cyo kuhasenya mu gihe cyabaga, bamwe mu bari bahafite ibikorwa batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko batewe impungenge n'akavuyo byahakorerwaga bityo bakavuga ko baza kugira ibihombo, aho gusenya gutyo ngo birimo guha icyuho abarimo gusahura imwe mu mitungo yabo yari iri kuri ako gakiriro.
Babwiye Bplus TV bati" Uburyo biri gukorwa ni akavuyo gusa kuko ubuyobozi bwakabaye bwarafashe icyemezo cyo kuhafunga mbere wenda nk'iminsi ibiri ku buryo ba nyiri mitungo bayikuramo neza ariko ubu kuko byakoranwe akavuyo biri gutuma uwo ariwe wese aza akifatira icyo ashaka, ni ibihombo gusa. Ikibazo nuko ntambunda zahageze kuko iyo haza abasirikare n'abapolisi byari koroha, Leta yari ikwiye kubikora neza abantu bagakuramo umutungo wabo".
Abandi bati" Kubera ubujura n'akajagari biviriyemo umuturage wihitiraga gukomeretswa n'abasekirite bahacungira umutungo, arahohotewe bikabije. Leta ibanze itekereze kuri ibi bintu kuko ni agahomamunwa".
Amashusho afitanye yerekana akavuyo n'imirwano yaranze igikorwa cyo kuhasenya
Abakoreraga ahasenywe barataka igihombo no guhohoterwa na Leta yabambuye uburenganzira ku mitungo yabo bafitiye icyangombwa.
Abacuruzi banyuranye bari basanzwe bakorera muri aka gakiriro ka Gisozi batatse igihombo no kubuzwa amahwemo ku mitungo yabo ubwo Leta yafataga icyemezo cyo kuhasenya bitewe nuko ari mu gishanga.
Bamwe muri bo ntibemeranya n'iki cyemezo bitewe nuko basanzwe bahafitiye icyangombwa cy'ubutaka bakoreragaho bityo bakabona ko ari akarengane bakorwe nkuko babitangarije BTN TV bati: " Ko dufite icyangombwa cy'ubutaka kitwemerera kuhakorera bihuriyehe nuko ari igishanga, uwaduhaye icyo cyangombwa se yari ananiwe gutandukanya ko ari ubutaka busanzwe cyangwa ari mu gishanga gusa nibikorwa biragaragara ko ari ukuturenganya.
Iyo badusaba kuhubaka bijyendanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali twari kubikora. Rero dukeneye guhumurizwa n'abayobozi bacu bakadufasha aho kudutererana mu bibazo n'agahinda".
Mu muganda rusange wabaye ku itariki 30 Gucurasi 2025 ku Gisozi ahubatse ako gakiriro, Umujyi wa Kigali watangaje ko hari inyubako n’ibindi bikorwa by’akajagari biri mu gice cya ruguru cyako bigomba guhita bisenywa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine icyo gihe yavuze ko ibyo bikorwa byubatswe mu kajagari bibangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda ndetse bikaba byarabangamiye ibikorwa byo kuzimya inkongi y’umuriro.
Ati “Ntabwo umuntu ukorera hano akwiye kuva imbere y’iseta ye ngo aze n’imbere yayo mu muhanda ahacururize kuko ya modoka izimya umuriro ntiyabona aho inyura twarabibonye ejo bundi. Hari abantu bagiye bongeraho utundi tuntu nka contineri, amabati n’ibindi bakabishyira ahari hagenewe umuhanda.”
Ntirenganya kandi yavuze ko aho hagombaga gusenywa hashyizwe ibimenyetso ndetse ba nyiraho basabwa kuba babyikoreye mu gihe kitarenze umunsi umwe cyane ko aho bakorera ari mu gishanga kandi igishanga ni umutungo wa Leta nta nyiracyo kigira uretse kuba yahatizwa mu gihe runaka.
Zimwe muri izo nyubako n’ibindi bikorwa byubatse mu kajagari mu Gakiriro ka Gisozi byahise bisenywa muri icyo gikorwa cy’umuganda, ba nyirabyo bajya gutwara ibyabo byari birimo.
Amashusho yerekana yumvikanamo abacuruzi bari gutaka igihombo n'ingaruka isenywa ryaho ryateje
Ni inkuru zakozwe na Ndahiro Valens Papy na Imanishimwe Pierre