Rusizi: Ntitugikoresha udukingirizo kuko iyo uririye bombo mu ishashi ntaburyohe wumva

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-28 11:06:26 Ubuzima

Abaturage batuye mu Karere ka Rusizi, batewe impungenge n'abiganjemo urubyiruko banze gukoresha agakingirizo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ikibazo bahuriyeho n'ubuyobozi bukangurira abinangiye imitima kwisubiraho bagasigasira ubuzima bwabo.


Bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye irimo iya Gihundwe, Bugarama na Kamembe, babwiye BTN TV ko gukoresha agakingirizo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina bisigaye bifatwa nk'amahano aho batuye kuko ngo iyo bagakoresheje batumva neza uburyohe kubera kurira bombo mu ishashi.


Bati " Inaha ntawe igikoresha agakingirizo iyo ari gukora imibonano mpuzabitsina kuko kurira bombo mu ishashi bituma utumva neza uburyohe. Urebye gukoresha udukingirizo muri icyo gikorwa byabaye umugani, bisa nk'amahano".


Iyi myumvire kandi igarukwaho cyane na bamwe mu bakora umwuga wo kwicuruza( abakora uburaya) aho mu kiganiro bagiranye n'umunyamakuru wa BTN, bavuze ko iyo basuwe n'abakiriya babo(abagabo cyangwa abasore baje kubasambanya), habanza kubaho ubwumvikane hagati yabo niba bari bukoreshe agakingirizo cyangwa bari bukorere aho kandi nabwo biturutse ku biciro bumvikanyeho bigendewe ku mikoreshereze yako.


Bagize bati " Hari igihe umugabo aza kugushakaho ibyishimo mukabanza kumvikana ibiciro by'amafaranga ari buguhembe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Hari amafaranga aguha bitewe nuko wemeye ko mutagakoresha ndetse hakaba andi ashobora kuguha bitewe nuko mwagakoresheje.


Kuko uba uzi uko uhagaze umwemerera gukorera aho utajijinganye kuko ntacyo uri buramire, hakaba n'abihutira amafaranga birengagije ko abo bagabo babanduza indwara nka SIDA n'izindi cyangwa se bakagutera inda uzaruhana wenyine".


Bamwe mu baturage biganjemo abasheshe akanguhe, bavuga ko imyitwarire nk'iyi inzego runaka bireba za Leta zikwiye kuyihagurukira kuko uyu muco wo kudakoresha agakingirizo mu gihe cyo gutera akabariro iri kugenda yaguka hirya no hino mu rubyiruko rurimo uruticuruza.


Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel asanga imyumvire nk'iyi idakwiye ko ahubwo abaturage bakwiye kumva no guha agaciro ikoreshwa ry'udukingirizo nkuko yabitangarije BTN ku murongo wa telefoni.


Yagize ati" Ubutumwa kuri aba bana ndetse urubyiruko muri rusange nuko bagomba kumenya ko ubuzima aricyo gishoro kandi ntacyo wageraho butameze neza. Ubwo rero iyo utabusigasiye  ngo wirinde burangirika kandi biruta kwivuza".

Igiteye inkeke kurushaho nuko abiyemeje gukoresha udukingirizo babura aho badukura byoroshye bitewe nuko utuzu dusanzwe dufatirwamo ku buntu turi ahantu hake bityo ubuyobozi bugasabwa gusuzumira hamwe iki kibazo nubwo kuba udukingirizo tutaboneka muri utwo tuzu bitagirwa urwitwazo buri gihe.

Akimana Erneste/BTN TV mu Karere ka Rusizi.

Related Post