Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.
Ku bufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI, byatangajwe ko umuti wa Lenacapavir utangwa mu nshinge ebyiri buri mezi atandatu, uzajya uboneka ku giciro cy’Amadolari 40 (asaga 56,000Frw) ku muntu buri mwaka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, rwahoze ari Twitter, ku wa 24 Nzeri 2025, yishimiye iki giciro gishya, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya SIDA ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati:"Intambwe ikomeye mu kwirinda Agakoko gatera SIDA: Lenacapavir umuti utangwa kabiri mu mwaka wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kurinda hafi 100% uzajya utangwa ku Madolari 40 gusa ku mwaka kuri buri muntu wo mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu bugereranyije."
Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Clinton Health Access Initiative, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu buvuzi bw'Isi.
Yagize ati:"Izi ni impinduka zikomeye, kuko bizoroshya uburyo bwo kwirinda ubwandu haba ku barwayi, abaganga, n’ubuvuzi muri rusange."
Abahanga mu buvuzi bavuga ko uyu muti wa Lenacapavir utanga ubwirinzi ku kigero kiri hafi 100%, ukazafasha mu kugabanya miliyoni 1,3 z’abantu bandura Virusi itera SIDA buri mwaka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimye igiciro cy’umuti mushya urinda kwandura SIDA
Like This Post? Related Posts