Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda imyumvire itari yo ivuga ko uburwayi bwo mu mutwe butavurwa n’abaganga, cyibutsa ko ari indwara nk’izindi zose, ishobora kuvurwa igakira.
RBC iravuga ibi mu gihe u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Mutwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025.
Mu muryango Nyarwanda haracyari bamwe mu baturage bafite imyumvire y’uko uburwayi bwo mu mutwe buturuka ku marozi, amadayimoni, ibisigisigi by’imigenzo y’abasogokuru, bityo bakumva ko bakwiye kuvurwa n’abaganga gakondo.
Umwe mu baturage wigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe yabwiye itangazamakuru ko mbere yumvaga nta muti wa kizungu wamukiza ariko amaze kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe yarakize neza.
Ati:"Abantu nababwira ko bajya bivuza kuko burya kutivuza ni bibi, buriya hari nk’abantu benshi barwaye kandi batazi ko barwaye, bajye bajya kwa muganga babafashe ntabwo uburwayi bwo mu mutwe ari amarozi, natanga ubuhamya ko nanjye byambayeho kandi narakize amarangamutima arongera aba mazima, ndongera mba umubyeyi mwiza."
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Indwara zo mu Mutwe no gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe muri RBC, Dr. Damascene Iyamuremye, avuga ko iyo myumvire igomba gucika, kuko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira igihe umuntu yitabaje abaganga hakiri kare.
Yagize ati:"Uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi kimwe n’ubundi, uburwayi bwo mu mutwe bufite impamvu kandi izwi, ntabwo uburwayi bwo mu mutwe buva ku bintu bidasobanutse, ntanubwo uburwayi bwo mu mutwe burogwa, ntabwo ari amarozi, ntabwo ari ibitererano, ntabwo ari amashitani.
Ahubwo uburwayi bwo mu mutwe bushobora guturuka ku mubiri wawe udakora neza, bushobora guturuka ku mibanire yawe n’abandi itameze neza, bushobora guturuka ku gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa gukoresha nabi ubindi bikoresho nka telephone na mudasobwa cyangwa ibindi bidukikije."
Dr. Iyamuremye yakomeje avuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hakiri abantu bitiranya uburwayi bwo mu mutwe n'amarozi.
Yagize ati:"Birababaje rero ko hari abantu bakitiranya uburwyi bwo mu mutwe n’ibyongibyo by’amarozi, amadayimoni n’imyuka mibi, noneho bigatuma aho kugira ngo bajye mu mavuriro hakiri kare, bakabanza kunyura mu zindi nzira nko kujya mu bapfumu no mu bandi bavuga ngo barabasengera, ariko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe aravurwa agakira."
Dr. Iyamuremye agaragaza ko kugira uburwayi bwo mu mutwe bitavuze gusa kwiruka ku gasozi cyangwa gutakaza ubwenge burundu kuko hari n’abarwara bagakomeza gukora imirimo yabo ariko bagaragaza impinduka ku myitwarire yabo.
Ati:"Abo bantu ni abarwayi bo mu mutwe ariko ntabwo aribo bonyine baba barwaye mu mutwe, hari umurwayi wo mu mutwe uba wicecekeye, akaba mu nzu ntanasohoke, hakaba n’umurwayi wo mu mutwe usakuza, unagendagenda, muri make hari indwara z’ibice byinshi."
Yakomeje avuga ko ikibazo gihari ari uko bamwe babona umuntu ufite imyitwarire itandukanye n’uko asanzwe ariko ntibabyiteho ngo bamugire inama yo kujya kwa muganga kwivuza.
Yagize ati:"Ikibazo ni uko umuntu tumubona tukamuha urw’amenyo, iyo tutamuteye amabuye turamureka akaryama ku muhanda aho kugira ngo tumushakire ubufasha hakiri kare."
Dr. Iyamuremye asaba Abanyarwanda bose kuzirikana ko kwita ku buzima bwo mu mutwe ari ishingiro ry'ibanze rya byose.
Yagize ati:"Ubutumwa naha Abanyarwanda ni uko nta buzima buzira umuze butagira ubuzima bwo mu mutwe, umutwe ni nka moteri iyobora umuntu, ni ukuvuga ngo turabahamagarira ko mu gihe twita ku mubiri, tugomba gutekereza no kwita ku buzima bwo mu mutwe ari na bwo busa naho bugenga umubiri wose."
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018, bwerekana ko 20% by’Abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe, ariko kugeza ubu 10% gusa, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abarwaye, nibo bamenyekanye kandi bitabwaho n’inzego z’ubuzima.
Ku wa 25 Kamena 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba afite cyangwa yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.
RBC ivuga ko ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu myumvire y’abaturage, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye bwo gushishikariza abantu kwivuza no kumva ko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira.
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ibibazo bwo mu mutwe biravurwa bigakira, Dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza."
Iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira buri wese kumva ko ubuzima bwo mu mutwe ari uburenganzira bwa muntu, kandi ko kuvurwa ari inzira yizewe yo kugera ku buzima bwiza.
Mu Rwanda serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe ziboneka mu bigo nderabuzima byose byo mu gihugu, ndetse no mu bitaro bikuru nka Ndera, bifasha abakenera ubuvuzi bwisumbuye.
Like This Post? Related Posts