U Rwanda rwagaragararije Abaminisitiri b’Ubuzima, Abahanga udushya mu ikoranabuhanga, Abashakashatsi
n’Abahanga mu by’ubuvuzi, Abaminisitiri mu nzego zitandukanye n’Abanyepolitiki n’abandi bafitye aho bahuriye n’ubuzima ko
ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu
guhangana n’ibizabo bimwe na bimwe byugarije ubuzima.
Abaminisitiri b’Ubuzima, abahanga udushya mu ikoranabuhanga,
abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuvuzi, Abaminisitiri mu nzego zitandukanye
n’Abanyepoliki n’abandi bafitye aho bahuriye n’ubuzima bagaragaje ko
ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu
guhangana n’ibizabo byugarije ubuzima.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, mu nama y’iminsi
itatu iteranye ku nshuro ya kane, yahurije hamwe abarenga 1.800 bakora muri izo
nzego aho bari kwigira hamwe uko hatezwa imbere Ikoranabuhanga mu
Buvuzi bw’Afurika (Africa HealthTech Summit).
Iyo nama y’iminsi itatu iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti:
“Ubuvuzi budaheza, Gushyigikira Udushya tugamije Ubuvuzi kuri Bose.”
Abayitabiriye bagaragaje ko ikoranabuhanga rya AI rishobora kubaka
inzego z’ubuzima mu byiciro bitandukanye kandi bitewe n’aho Isi igeze ubu buri
wese arifite mu biganza kandi ashobora kuribyaza umusaruro mu buryo ubwo ari
bwo bwose.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko
buri wese iryo koranabuganga arifite mu ntoki mu gihe afite telefone na interineti,
kandi ari bwo buryo bushoboka bwo kuziba bimwe mu byuho bikigaragara mu buvuzi
muri Afurika.
Yavuze ko AI izahindura imibereho y’Abanyafurika kuko yifitemo
ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe bikaba ari imbarutso yo gukemura
ibibazo by’ubuke bw’abanganga n’ibindi byugarije umugabane.
Yagize ati: “AI ni yo mpinduka ikomeye ku Isi, ubu ni ugukoresha
ikoranabuhanga utarindiriye kujya kubaza umuntu ku giti cye ukaba wabishyira
hamwe ugasuzuma abantu benshi noneho abarwayi benshi ukabavurira icyarimwe. AI
iragaragara nk’aho ari igisubizo kuko nko muri Afurika twari dufite ibibazo
by’abaganga bake ni yo mpamvu tugomba kuyitaho.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hakenewe Politiki zishyigikira
ukwihutisha ikoranabuhanga rigezweho no kwimakaza ibisubizo bya tekinolojiya
bifasha gutahura indwara z’ibyorezo, kwihutisha serivisi z’ubuvuzi mu kurushaho
kunoza urwego rw’ubuzima muri Afurika.
Yashmangiye ko hakenewe akamaro k’abakozi bahawe amahugurwa,
Politiki zoroshya urugendo rw’iterambere, n’ubufatanye bukomeye kugira ngo
harusheho kubyaza umusaruro udushya tugenda tuvuka kandi dutanga umusaruro
uvugurura.
Iyi nama yahuje abasaga 2.500 barimo impuguke n’abanyepolitiki bakomeje kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha mu guhindura serivisi z’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Like This Post? Related Posts