• Ubuzima / INDWARA


Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Imibare igaragaza ko ibi bitaro mu 2023 byari byakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.

Kuri iyi nshuro abarwayi ibi bitaro byakira bariyongereye nk’uko byagaragajwe muri raporo yakozwe kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Nyakanga 2025.

Imibare yashyizwe hanze, yerekana ko indwara y’igicuri (Epilepsy) ari yo yiganje ku barwayi, aho abayifite ibyo bitaro byakiriye ari 36.097 bangana 29,08% by’abarwayi bose babiganye.

Indwara iza ku mwanya wa kabiri ni indwara ifata ubwonko yitwa ‘Schizophrenia’ iyi ni yo ndwara yo mu mutwe yeruye, ni ukuvuga uburwayi bwo mu mutwe bukabije ari na yo benshi bajyaga bita ibisazi.

Ni yo benshi bakunze kwitirira uburwayi bwo mu mutwe bwose, kuko abayirwaye ni ba bantu usanga batiyitaho, hari n’abikuramo imyenda, ntibagire isuku n’ibindi.

Ibi bitaro byakiriye abayirwaye bagera ku 24.991, bangana na 20,14% by’abarwayi bose bakiriwe.

Hari kandi indwara ya Acute and Transient Psychotic Disorder (ATPD), iyi ni indwara yo mu mutwe ishobora kuza ihutiyeho ariko nanone idatinda gukira, ishobora nko guterwa n’umunaniro umuntu ahuye na wo, igikomere cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bamwe bayita umujagararo.

Mu 2024/2025 ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi bayifite 10.349 bangana 8,34%.

Ibi bitaro kandi byakiriye abafite uburwayi bwa Bipolar disorder irangwa no kwihinduranya kw’amarangamutima, hamwe usanga umuntu agira agahinda gakabije mu mwanya muto akaba yagira ibyishimo bikabiije (Mania).

Muri uwo mwaka wonyine hakiriwe abantu 7.235 bayirwaye bangana 5,83%.

Indwara y’agahinda gakabije na yo iri mu zizahaje benshi, aho ibi bitaro byakiriye abantu 4.076 bangana na 3,28%.

Hari kandi n’indwara izwi nka Substance Use disorders. Ubu ni uburwayi bujyanye no kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge, habarirwamo inzoga, urumogi, mugo (heroin) n’izindi.

Izi ndwara by’umwihariko zivurirwa mu ishami riherereye ku Icyizere Psychotherapeutic Center mu Karere ka Kicukiro, aha ni n’aho havurirwa Ihungabana (Trauma / PTSD) by’umwihariko.

Hakiriwe abayirwaye 3.229 bayirwaye bingana na 2,7%.

Muri rusange ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje mu mwaka wa 2024/2025, abarembeye mu Bitaro bangana 4.250.

Ibitaro bigaragaza ko abakiriwe bafite indwara zo mu mutwe ‘Psychiatric cases’ bangana na 66.335 naho indwara z’imyakura zizwi nka ‘Neurological cases’ bari 53.524.

Iyo bavuze indwara z’imyakura ni ho usanga uburwayi nka stroke iterwa no guturika ku bwonko, izirimo kwibagirwa ‘dementia’, umutwe uhoraho n’izindi kandi mu zakiriwe zigera kuri 44,67% by’abo bavuye.

Ibyo bisobanuye ko ibi bitaro bitavura gusa abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko benshi bakunze kubivuga no gutinya kuba bahivuriza.

Muri Nyakanga 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles, yavuze ko abarwayi bakira bakomeje kwiyongera kandi ko barenze ubushobozi bwabyo ngo kuko byakira abarenze ubushobozi bwabyo ku buryo bagera kuri 116%.

Yanagaragaje kandi ko abarwayi benshi ibi bitaro byakira biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali wari wihariye 45% kandi ko abarwayi ibitaro byakira biyongereye cyane nyuma ya Covid-19.

Yagize ati:"Ku rwego mpuzamahanga Covid-19 yazamuye uburwayi bwo mu mutwe ku kigero cya 30%, natwe zariyongereye ku kigero kitari kuri 30%, ni munsi gato ariko zariyongereye, indwara z’agahinda gakabije zariyongereye, indwara zo kugira ubwoba zariyongereye yewe n’ihungabana ryariyongereye."

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018, bwerekana ko 20% by’Abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe, ariko kugeza ubu 10% gusa, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abarwaye, nibo bamenyekanye kandi bitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Ku wa 25 Kamena 2025, ubwo yari mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba afite cyangwa yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments