• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo w’imyaka 46 y'amavuko ukurikiranyweho kwica umuturanyi we amuteye icyuma mu ijosi nyuma akamwiba ndetse n’abandi babiri biregagije gutaba uwishwe. 

Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyaha akurikiranyweho yagikoze mu gitondo cyo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024, mu Mudugudu wa Akabungo, Akagali ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Kuri iyo tariki, uregwa yagiye kwa nyakwigendera agiye kwiba yinjira mu nzu akinga imiryango y’inzu. Abonye uwo yaje kwiba amubonye, yamuteye icyuma aramwica nyuma afata umupanga amuca umutwe awuta mu musarani, arangije acukura mu ngarani iherereye mu gikari aba ariho ahisha igihimba gisigaye. Amaze gukora ibyo byose yahise ajya gusukura icyumba yari amaze kumwiciramo nyuma  atwara Telephone, ipasi ndetse n’amafaranga ibihumbi 22,070Rwf. 

Muri uru rubanza kandi haregwamo abandi bagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Umwe muri bo ni uwari aje kwishyuza uwishwe yakumva ari mu nzu atabaza akigendera ndetse n’uwo yabwiye ko asize nyakwigendera ari gutakira mu nzu bose bakabyirengagiza. 

Nyuma yo kumva ikirego cy’Ubushinjacyaha n’ibisobanuro abaregwa batanze, Urukiko rwapfundikiye iburanisha; rutangaza ko urubanza ruzasomwa ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Ibyaha uwishe akurikiranyweho biteganywa n’ingingo ya 107,130,168 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Naho abirengagije gutabara, icyaha bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 244 y’iryo tegeko. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments