• Imyidagaduro / ABAHANZI
Lydia Jazmine uri mu bahanzi bakunzwe muri Uganda yageze i Kigali gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza yitwa True Love’ iherutse gusohoka kuri alubumu ye nshya yise ‘’The one and Only’’.
Uyu muhanzikazi yasesekanye I Kigali mu Ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025 yakirwa n’Umuyobozi wa KIKAC Music, Jean Claude Uhujimfura.

Iyi alubumu igizwe n’indirimbo 15 yasohotse 25 Nyakanga 2025, ikaba ari yo ya mbere uyu muhanzi yasohoye nubwo asanzwe afite izina rikomeye mu muziki wa Uganda.

Ubusanzwe yitwa Lydia Nabawanuka ariko abenshi bamumenye nka Lydia Jazmine, izina yahawe na Radio&Weasel ubwo bamusinyishaga nk’umuhanzi wo kubafasha mu majwi.

Ati “Ni igihugu cyiza nagikunze, ibijyanye n’ikirere ntabwo bitandukanye n’iwacu, mwakoze cyane kunyakira. Nkigera ku kibuga cy’indege kugera hano nabonye abantu beza ndatekereza aha hazaba mu rugo hanjye ha kabiri.”
Lydia Jazmine yavuze ko indirimbo ‘True love’ agiye gufatira amashusho, yakozwe ku bujyanama bw’abasanzwe bareberera inyungu ze bari basanzwe bakunda Bwiza bituma gukorana kwabo byoroha.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa yavuze ko yishimira bikomeye uburyo umuziki w’u Rwanda uri gukura byihuse.

Ubwo yari abajijwe niba hari abavandimwe yaba afite mu Rwanda, Lydia Jazmine yavuze ko mu by’ukuri ari inkuru ndende ariko ababyeyi be ariho bakomoka.

Ati “Ni inkuru ndende ariko ababyeyi babyara data umbyara bavuka hano, icyakora ku bw’amahirwe make bitabye Imana tutaganiriye, ntekereza ko nkeneye gushaka amakuru yisumbuye kuri ayo mateka.”
Uretse gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza, Lydia Jazmine yavuze ko yifuza kuva i Kigali amenyekanishije album ye nshya ’The one and only’ mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, akanahura n’abandi bahanzi.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments