Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie hamwe na DJ Niny bemejwe ko aribo bazataramira abazitabira imikino ya ½ cya PFL Africa (Professional Fighters League Africa) izabera muri BK ARENA mu mpera z’iki cyumweru
Iyi mikino ya PFL Africa Semifinals izahuza
bamwe mu bakinnyi bakomeye b’imirwano yo mu rwego rw’umwuga muri Afurika,
ikazaba ari n’umwanya wo gususurutsa abafana binyuze mu muziki w’imbonankubone
uzasusurutsa urubyiruko n’abakunzi ba siporo muri rusange.
Bruce Melodie, uzwi cyane kubera indirimbo zakunzwe nka “Katerina”, “Saa Moya”, na “When She’s Around”, azatanga ishusho y’umuziki nyarwanda
ugezweho, mu gihe DJ Niny azaba ashyushya abitabiriye iyo mikino
n’indirimbo zigezweho mu buryo bwa “live mix.”
Iyi gahunda ije mu rwego rwo guhuza umuziki na siporo, ndetse no kugaragaza isura nshya y’u Rwanda nk’igihugu gikomeje kuba icyicaro cy’ibikorwa bikomeye by’amahoro, umuco n’imyidagaduro ku rwego rwa Afurika.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye
kubera imikino njyarugamba yo ku rwego rwa Afurika. Izahuriramo abakinnyi
bakomeye, James Opio uzaba uhagarariye u Rwanda akazaba ahangana na Isaac Omeda
wo muri Uganda.
Iyi mikino iri kubera muri Afurika bwa mbere, itegurwa
n’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ku Isi (Global Association of Mixed
Martial Arts- GAMMA), binyuze muri Professional Fighters League Africa.
Ni imikino izitabirwa n’umunyabigwi mu mukino w’Iteramakofe,
Francis Ngannou. Uyu mugabo asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL
Africa.