• Ubuzima / IBYOREZO

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa nyuma wari waranduye icyorezo cya Ebola yakize burundu, bikaba bisobanuye ko icyorezo cyari kimaze igihe gicunzwe neza kiri hafi gusozwa.

Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru n’inzego z’ubuzima, nyuma y’uko ibizamini byemeje ko nta kindi kigaragaza virusi ya Ebola gisigaye mu mubiri w’uwo murwayi. Ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo cyigeze guhitana abantu benshi mu gihugu, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba.

Abategetsi b’Ubuzima bavuze ko ubu bagiye gukomeza igihe cy’iminsi 42 y’igenzura, kugira ngo barebe niba nta bindi bimenyetso bishya byagaragara, nk’uko amabwiriza mpuzamahanga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) abiteganya.

Iki cyorezo cya Ebola cyari cyongeye kugaragara muri RDC mu mezi ashize, ariko cyagenzuwe vuba biturutse ku bufatanye bwa leta, inzego z’ubuzima z’imbere mu gihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ebola ni indwara yandura cyane ibarirwa mu zifite ubukana bukabije, aho ishobora guhitana abarwayi hagati ya 50 na 70 ku ijana. Kugeza ubu, RDC ni kimwe mu bihugu byagaragaje ubunararibonye mu kuyihashya, binyuze mu gukingira no gukurikirana abahuye n’abanduye.

Abaturage n’inzego z’ubuzima bakomeje gushishikarizwa gukomeza gukurikiza ingamba z’isuku n’ubwirinzi, kugira ngo iriya virusi itongera kugaruka.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments