• Amakuru / MU-RWANDA


Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 25, ukekwaho kwica umwana yari amaze amezi atatu abyaye amutaye mu mugezi w’Akanyaru.

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 07 Kamena 2025, ahagana Saa Yine z’ijoro mu Mudugudu wa Ngoma III, mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo.

Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yamuhetse mu masaha ya Saa Moya z’ijoro, ageze ku Kanyaru amujugunya mu mazi ahita yigendera. 

Yakomeje avuga ko kwica umwana we yabitewe n’uko nyuma yo kumukingiza basanze umwana yaranduye SIDA kandi n’uwo bamubyaranye yaramutaye bityo abona atazamushobora, abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Urubanza rwarapfundikiwe ruzasomwa ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, Saa Tanu z’amanywa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments