Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, Mu kagali ka Kagasa mu isantere
ya Kiyanja, kuwa 26 Ukwakira 2025, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusore
witwa Hakizimana Kenneth wasanzwe mu nzu yapfuye.
Abaturanye ndetse na Nyir’inzu bavuga ko kumenya iby’urupfu rwe
byaturutse ku isazi zatumaga mu birahure by’aho yabaga.
Mukakarisa Florida Nyir’inzu yabagamo Hakizimana dore ko nta n’ukwezi
yari ayimazemo, agaragaza ko nawe akitegeze amenya igihe Uyu musore yapfiriye,
kuko nawe yamenye agiye gukorayo amasuku.
“Njyewe
kubimenya, ku cyumweru nahisemo kureka kujya mu materaniro ahubwo njya gukora
amasuku mu nzu yanjye kuko hari hashize iminsi Ntabona Hakizimana nkeka ko kuko
yari yarananiwe kunyishyura, yayivuyemo akagenda atanyishuye. Mpageze mbona
irakinze, ndungurutse mbona isazi zituma ku muntu waguye agaramye aho muri
salon, sinzi n’igihe yapfiriye pee.”
Umuturanyi
wa Mukakarisa ashimangiye batari banazi uwo musore muri gace batuyemo: “Twabimenye
nyine umuturanyi aje adutakira ati nimuntabare, turaza dusanga umuntu aryamye
mu nzu yapfuye. Turamubaza duti; uyu muntu ninde ko tutamubonaga aha ngaha, ati
hari umuntu wankodeshaga niwe wamushyizemo ko ndetse nta n’icyumweru gishize amubonye!
Mbese ni uko bavuganye.”
Umuvugizi
wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire ashimangira ko bahurujwe n’abaturage
maze basanga Hakizimana yarapfuye, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane
icyateye urwo rupfu.
“Yego amakuru twarayamenye, twasanze ari
umugabo witwa Hakizimana Keneth, wavutse mu 1987, akaba yakoraga akazi k’ubukanishi,
nyuma biza kugaragara ko yasanzwe mu nzu yapfuye. Polisi n’izindi nzego z’ibanze
zahise zigerayo basanga koko yapfuye. Iperereza rero rikaba ryatangiye
hanafatwa n’ibimenyetso bya Gihanga kugira ngo hamenyekanye icyamwishe kuko
yari afite ibikomere mu gahanga n’ahandi hatandukanye ku mubiri.”
CIP Gahonzire asoza asaba nta muntu wakwica umuntu ngo ahungire muri iki gihugu kuko nta bwihisho buhari bw’abicanye ndetse ko bigaragaye ko hari abamwishe bakurikiranwa bagafatwa bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.