• Ubuzima / INDWARA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC giherutse gushyira hanze raporo yakozwe ku bijyanye n’uko kanseri igahaze mu Banyarwanda, yagaragaje ko mu zikomeje kwiyongera harimo n’iyo mu muhogo.

Iyo mu muhogo ngo iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa.

RBC igaragaza ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya bagera kuri 60 bafite kanseri yo mu muhogo. Mu 2020 honyine habonetse abagera kuri 67.

Mu myaka itanu ishize, imibare y’abasuzumwe yasanzwemo abantu 216 bafite kanseri yo mu muhogo.

Ku rundi ruhande, Ikigo gikusanya imibare kuri Kanseri ku Isi, Globocan, kigaragaza ko gishingiye ku bushakashatsi cyakoze, byibuze abarwayi bagera ku 192 ari bo bashobora kuba bararwaye kanseri yo mu muhogo mu 2020 mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Kanseri muri RBC, Hagenimana Marc atangaza ko iyo mibare igaragaza ko hari abarwayi benshi bashobora kuba bafite iyo kanseri mu Rwanda ariko ntibabimenye, ibituma batanayivuza.

Yavuze ko iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina mu kanwa, ni ukuvuga arigata cyangwa yonka igitsina cy’undi ufite virusi izwi nka Human Papilloma Virus, HPV, ashobora kuyanduza mugenzi we, hanyuma ikamutera kanseri y’umuhogo.

Yagize ati “Iyo umuntu ayanduye rero, umubiri we ushobora kutagira icyo uba, bitewe n’ubudahangarwa ufite, ariko bamwe bandura iyo virusi umubiri wabo ufite ubudahangarwa budahagije, bashobora kurwara kanseri ifata mu muhogo.”

Agaragaza ko virusi zikunze gutera iyo kanseri zirimo HPV 16, HPV 18, n’izindi, akerekana ko, ibindi bishobora kongera ibyago byo kuyirwara birimo itabi, inzoga nyinshi, kugira ikirungurira kenshi (hamwe acide yo mu gifu izamuka mu muhogo) n’ibindi.

Hagenimana ati “Inama tugira abantu ni ukwirinda ibibongera ibyago byo kuyirwara, harimo imibonano mpuzabitsina mu kanwa, itabi, inzoga no kwivuza hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko igihe umuntu yumva afite ikirungurira kenshi ndetse n’igihe yaba afite bimwe mu bimenyetso bikunze kuyigaragaza, nko kunanirwa kumira, kuribwa mu gatuza, gusarara bidakira, gucira cyangwa kuruka amaraso bihoraho, bagana muganga kugira ngo arebe ko ataba ari iyo kanseri arwaye kugira ngo avurwe hakiri kare.

Imibare igaragaza ko mu 2020 mu Isi yose ababarirwa mu 184.615 basanganywe kanseri yo mu muhogo ndetse ihitana abagera ku 3820.

Kanseri y’inkondo y’umura n’iya prostate na zo ziri kwiyongera

Kuva mu 2007, u Rwanda rwongereye abaganga na za laboratwari zipima kanseri ku buryo kuva muri uwo mwaka abapimwa iyo ndwara bavuye kuri 500 bagera hafi ku 5000 mu 2020.

Ibyo byanatumye hatahurwa umubare munini w’abarwaye kanseri, aho bavuye kuri 620 bagera kuri 4707 mu 2020.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 abantu 18.200 basuzumwe, hasanzwe ko abafite hagati y’imyaka 50-59 bari bihariye umubare munini w’abarwaye kanseri aho abagabo bari muri icyo kigero bari bihariye 38,81% mu gihe abagore bari 40,0% by’abarwara kanseri bose.

Muri icyo gihe kandi hagaragaye ko kanseri zibasiwe n’abagabo zari ziyobowe n’iya prostate aho yafashe abangana na 1306 igakurikirwa n’iy’igifu 707, mu gihe mu zafashe abagore, iy’inkondo y’umura yihariye umubare munini ungana na 2464, igakurikirwa n’iy’ibere yafashe abagore bagera ku 2377.

Umwaka wa 2020 wonyine, mu bantu 4707 bapimwe, nanone iyafashe abagabo kurusha izindi yari iya prostate yafashe abagera kuri 387 mu gihe iyafashe abagore kurusha izindi muri uwo mwaka yari iy’ibere yafashe 614.

Kuva mu 2016 kugera mu 2020, mu bantu 18.200 bapimwe mu gihugu hose, Intara y’Amajyepfo ni yo yari ifite abantu benshi barwaye kanseri ku rugero rwa 25%, Umujyi wa Kigali [20.6%], Intara y’Uburasirazuba [20%], Uburengerazuba [18,7%] mu gihe Intara y’Amajyaruguru yo yihariye 12,7%.

Iryo barura ryanagaragaje ko kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura zitangira gufata abagore ku myaka iri hagati ya 30-35 zigafata abantu benshi cyane ku myaka 65 kuzamura.

Iya prostate ifata abagabo, yo itangirira ku myaka 35 imibare y’abayirwara ikazamuka cyane ku bafite imyaka 60 kuzamura.

Ubushakashatsi bwa Globocan bwagaragaje ko mu 2020 kanseri yagaragaye mu bantu ku rugero rwa 53% bangana na 4707 mu 8835.

Mu bagabo bari hagati y’imyaka 30-49 kanseri yiyongera ku rugero rwa 21,9% mu gihe ku bagore yiyongera ku rugero rwa 34%, RBC ikavuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu gupima indwara ku myaka mike.

Abahanga mu kuvura kanseri baracyari agatonyanga mu nyanja

RBC ubu ifite iteganyabikorwa ry’imyaka itanu iri imbere ryo kurwanya no gukumira kanseri.

Ni naryo rigaragaza ibikenewe kugira ngo iyi ndwara irwanywe ku rugero runini, bikajyana n’imibare y’abayirwaye hatibagiwe n’ubushobozi igihugu gifite kugira ngo cyongere umubare w’inzobere.

Hagenimana ati “Inzobere dufite ubu ntizihagije ariko uko ubushobozi bugenda buboneka turazongera. Kuri ubu dufite inzobere zigera kuri 22 zifite ubunararibonye mu gusuzuma kanseri hakaba n’abagera kuri 16 bazobereye mu kuvura Kanseri.”

Aba bahanga mu kuvura kanseri ngo baba mu bitaro bikuru birimo nk’ibya Kanombe, ibya Butaro, ibya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Hagenimana avuga ko abo aba ari bo bafite ubushobozi bwo gufasha umurwayi kujya ku miti ya kanseri.

Yakomeje ati “Iyo amaze kumuha imiti akaba ageze mu gihe cyo gukurikiranwa ni bwo aba yakoherezwa ku bandi baganga basanzwe bakamukurikirana.”

Ubusanzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba ko ku bitaro bikuru hakagombye kuba hari inzobere za kanseri zigera ku 10, Hagenimana akavuga ko kuri ubu hagakwiye kuba hari abaganga 50 bazobereye mu kuvura kanseri.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments