Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ntari bwitabire inama mpuzamahanga yiswe iyo gushyigikira mahoro n’ubukire mu Karere k’Ibiyaga Bigari iri bubere i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025.
Ni inama yateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afatanyije na mugenzi we Faure Gnassingbé wa Togo.
Ni inama by’umwihariko iri bwibande ku bikorwa by’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahamaze imyaka ine hari intambara isakiranya ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa AFC/M23, ndetse n’uko ibihugu by’akarere byafatanya mu guhuza ubukungu bwabo.
Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bayobozi batumiwe muri iriya nama.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivia Nduhungirehe, yabwiye ikinyamakuru Le Point ko ari we uza kuba ayoboye delegasiyo y’u Rwanda yitabira iriya nama mu cyimbo cy’Umukuuru w’Igihugu.
Perezida Tshisekedi nyuma yo kwemerera Macron ko azitabira iyi nama ubwo bahuriraga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize, biteganyijwe ko ayitabira aherekejwe na benshi mu bakora mu biro bye.
Ku rundi ruhande kandi amakuru akomeje gukwirakwizwa mu Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu yasubitse ku munota wa nyuma urugendo yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumenya ko hari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi wari wamaze gutegurwa.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, ni bwo Ndayishimiye yagombaga guhaguruka i Bujumbura yerekeza i Paris, aho yagombaga kwitabira inama yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Abandi bayitabira harimo umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, Mohamed Bin Mubarak Al-Khulaifi uza kuba ahagarariye Qatar, Visi-Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas cyo kimwe na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Angola, Togo n’u Bubiligi.
Bintou Keita ukuriye ubutumwa bwa MONUSCO na Bruno Lemarquis usanzwe ari umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’Abibumbye na bo bari mu bitabira iriya nama yanatumiwemo ibihugu by’u Burundi na Uganda.
Like This Post? Related Posts